Amakuru avuga ko uyu musore yari avuye iwabo agiye kujya gushaka akazi ko kubaka muri RDC, umwuga yari asanzwe yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri y’imyuga.
Ku wa 8 Kamena, ubwo yari avuye mu Mujyi wa Bukavu, ngo yari kumwe n’undi musore, bahitamo gukoresha inzira y’ubwato kugira ngo bambuke uruzi rwa Rusizi.
Bageze aho kwambuka iwabo mu murenge wa Mururu, basanze ubwato busanzwe bubambutsa budahari, bahitamo koga kugira ngo bambuke.
Ati “Twari tugeze aho twambukira dusanga ubwato bwadusize, abatwambutsa turababura, nuko nyine turoga ngo twambuke.”
Uyu musore avuga ko amaze kugera hakurya, yarebye inyuma ntiyabona mugenzi we, agerageza kumushakisha ariko ntiyamubona.
Ati “Kuko twambutse twoga, nageze hakurya ndebye ndamubura. Nasubiye kumushaka nsanga ntawasigaye hakurya, ariko nasanze imigati ibiri yari yaguze, yari ayizaniye barumuna be, nyibona aho twambukiye. Ni ko kubibwira abandi ko yarohamye.”
Kuva icyo gihe, umuryango ndetse n’abaturage bakomeje gushakisha umurambo ariko kugeza ubu nturaboneka.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred, yemeje ko ubuyobozi bwamenye iby’iyi mpanuka, anihanganisha umuryango wabuze uwe.
Ati “Turihanganisha umuryango w’uwitabye Imana kubera umuntu wabo babuze. Ni ibyago bikomeye kandi turabasabira gukomeza kugira umutima ukomeye muri ibi bihe.”
Visi Meya Habimana kandi yasabye abaturage kujya bakoresha inzira zemewe n’amategeko igihe bajya cyangwa bava muri RDC, birinda inzira zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati “Turasaba abaturage, mu gihe bajya cyangwa bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kujya banyura mu nzira zemewe n’amategeko kuko ari zo zishobora kudashyira ubuzima bwabo mu kaga. Imipaka yose irafunguye kandi bemerewe kuyinyuraho, aho kunyura mu nzira zitemewe zishyira ubuzima bwabo mu kaga.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!