Mukaniyonsenga yamize igiceri ku wa 14 Gashyantare 2018, ababyeyi be babura ubushobozi bwo kumuvuza kuko nta mituweli bari bafite.
Nyuma y’inkuru yatangajwe n’ibitangazamakuru birimo na IGIHE, mu ijoro ryo ku wa 20 Gashyantare 2018 nibwo yakuwemo icyo giceri yari amaranye icyumweru.
Mukaniyonsenga yavuwe ku bufasha bw’Akarere ka Rusizi bufatanyije na Komisiyo y’Igihugu y’Abana bemeye gutanga ikiguzi cyose cy’ibyamutanzweho mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) byo mu Karere ka Huye. Uyu mwana yakuwemo igiceri yari yamize atabazwe kuko abaganga basanze kitaragera mu gifu.
Umubyeyi we, Mukashyaka Louise yatangarije IGIHE ko yishimye cyane kuba umwana we yaravuwe kuko bari barataye icyizere.
Yagize ati “Byanshimishije cyane kandi ndashimira abantu bose babigizemo uruhare kugira ngo umwana wanjye avurwe. Njye na se twari twaramaze kwiheba tuzi ko azapfa bitewe n’uko nta bushobozi twari dufite bwo kumuvuza.”
Umukozi wa Komisiyo Ishinzwe Abana mu Karere ka Rusizi, Bideri Barinda Sylvère yavuze ko bahisemo gufasha uyu mwana kuko biri mu nshingano zabo.
Yagize ati “Tukimara kubimenya twahise tujya kumufasha nk’uko dusanzwe tubikora nk’inshingano zacu. Twabikoze ku bufatanye n’Akarere ka Rusizi kuko kahise kandikira ibitaro bya CHUB kabibwira ko kazishyura buri serivisi yose bazamukorera ku buryo twahageze bahita batwakira.’’
Yakomeje avuga ko uyu mwana akigezwa muri CHUB mu minota 45 bari bamaze kumukuramo icyo giceri batamubaze kuko cyari kitaragera mu gifu.
Uyu mwana akimara gukurwamo icyo giceri Akarere ka Rusizi kamugeneye ibihumbi 70 by’amafaranga y’u Rwanda yo kuba bakoresha n’imodoka ibasubiza aho batuye mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi.
Inkuru bifitanye isano: Rusizi: Umuryango w’umwana wamize igiceri kigahera mu gituza urasaba ubufasha ngo avurwe




















TANGA IGITEKEREZO