Umuyobozi wa PS Imberakuri Mukabunani Christine yabigarutseho mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje abarwanashyaka ku bibazo bibangamiye abanyarwanda, mu rwego rw’uburezi, muri gahunda ya Mituweli, mu kwimura abantu ahadakwiye guturwa, kurwanya ibiyobyabwenge, no kurwanya inda ziterwa abangavu.
Mukabunani yavuze ko bafite amakuru ko igihe ababyeyi bifuje ko abana babo bajyanwa mu bigo by’igororamuco kugira ngo bagororwe kubera kubatwa n’ibiyobyabwenge, habamo ruswa ituma ab’abishoboye aribo bemerwa, ab’abakene bakangirwa.
Yagize ati “Dufite amakuru ko no muri biriya bigo twita ngororamuco batwaramo urubyiruko rwishoye mu biyobyabwenge habamo ruswa ugasanga umubyeyi wishoboye, ufite umwana wamunaniye kugira ngo abone ubwihisho, abone aho ajya guhisha umwana niko navuga ugasanga ni we ujyanayo umwana. Undi muntu w’umuturage w’umukene yajya gusaba ngo umwana yananiye mumfashe ukuntu yagororoka ugasanga ntabwo babihaye agaciro.”
Yavuze ko icyo kibazo bagiye kugihagurukira bakagitangira n’ibimenyetso kugira ngo gicike.Yanavuze ko inzego z’ibanze zigira intege nke mu gufasha abaturage b’aho bayobora kuva mu biyobyabwenge.
Ati “Ikindi ni ubuyobozi bw’inzego z’ibanze budashyiramo imbaraga nabwo mu guca ibiyobyabwenge ugasanga umuntu aririrwa agenda mu Murenge cyangwa se mu Kagali cyangwa mu Mudugudu ariko biragaragara ko ibiyobyabwenge byamwishe aragenda agwa, abantu bakamwihorera ntibamufashe ngo nibura ave muri ibyo biyobabyabwenge abe umuntu ibyo ngibyo nabyo ugasanga biratuma bidacika.”
Muri Gashyantare uyu mwaka, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS) cyatangaje ko kirimo gusuzuma umushinga ushobora kuzatuma imiryango yishoboye ifite abantu barererwa mu bigo ngoromuco biri hirya no hino mu gihugu izajya yishyuzwa serivisi bahahererwa.
Ni mu rwego rwo kugabanya ikiguzi Leta itanga mu bikorwa byo kugorora no guha umuryango n’ababyeyi inshingano zo kwita ku bana babo.
NRS igaragaza ko nibura ku Kwezi Leta itanga miliyoni zisaga 70Frw ku kigo ngororamuco cya Iwawa gusa.
Abarwanashyaka ba PS Imberakuri batanze ibitekerezo bitandukanye kuri iyo ngingo harimo no kuba leta yareba uko byatakaza agaciro kugira ngo abantu boye kujya mu bucuruzi bwabyo babikurikiyemo inyungu nyinshi.
Gusa bamwe mu barwanashyaka bavuze ko bakwirinda kugishyira mu myanzuro kuko bisaba inzira ndende zirimo no kureba impamvu bifite ako gaciro, gatuma abantu bajya mu bucuruzi bwabyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!