00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutaremara yahaye ikaze Twagiramungu wenda gutahuka mu Rwanda

Yanditswe na

Ubwanditsi

Kuya 6 June 2013 saa 06:31
Yasuwe :

Mu gihe Twagiramungu Faustin ari mu myiteguro yo kugaruka gukorera politiki ye mu Rwanda bitarenze ukwezi kwa Kamena 2013, Rutaremanra Tito Komiseri ushinzwe Itangazamakuru mu Muryango wa FPR Inkotanyi aravuga ko ahawe ikaze kimwe nk’izindi mpunzi zose zishaka gutahuka mu gihugu cyazo.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru, Komiseri Rutaremara yavuze ko zimwe muri gahunda za FPR ari uko buri Munyarwanda atitwa impunzi, ahubwo ko atahuka, bityo rero na (…)

Mu gihe Twagiramungu Faustin ari mu myiteguro yo kugaruka gukorera politiki ye mu Rwanda bitarenze ukwezi kwa Kamena 2013, Rutaremanra Tito Komiseri ushinzwe Itangazamakuru mu Muryango wa FPR Inkotanyi aravuga ko ahawe ikaze kimwe nk’izindi mpunzi zose zishaka gutahuka mu gihugu cyazo.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru, Komiseri Rutaremara yavuze ko zimwe muri gahunda za FPR ari uko buri Munyarwanda atitwa impunzi, ahubwo ko atahuka, bityo rero na Twagiramungu akaba ahawe ikaze mu Rwanda.

Twagiramungu ariko we ntakozwa kuba ari impunzi, kuko ngo nta hantu na hamwe yanditse nk’impunzi, ndetse ashimangira ko Abanyarwanda bava mu gihugu ku mpamvu zitandukanye.

Kubirebana no kuba Twagiramungu azaba aje gukora politiki, Rutaremara avuga ko buri Munyarwanda we se ufite igitekerezo cyubaka yemerewe kugitanga ndetse kandi n’ufite impinduka nziza akaba yazizana mu gihugu. Ibi kandi ngo byemerwa na FPR aho buri Munyarwanda wese yemerewe gutanga igitekerezo cye mu gihe cyubaka.

Amashyaka abiri atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, RDI-Rwanda Nziza ya Twagiramungu na PDP-Imanzi ya Mushayidi kuri ubu iyobowe na Karangwa Semushi Gérard, aherutse gusohora itangazo ritumira abanyamakuru mu nama izabera i Buruseli kuwa 16 Kamena 2013, aho azasobanura iby’itahuka ry’abayobozi bayo.

Faustin Twagiramungu uyobora RDI-Rwanda Nziza ndetse akaba ari nawe wayishinze, yavutse mu 1945, akaba yarabaye Minisitiri w’Intebe wa gatandatu w’u Rwanda kuva kuwa 19 Nyakanga 1994 kugeza kuwa 31 Kanama 1995. Nawe yabarizwaga mu ishyaka MDR. Mbere ya jenoside yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyari gishinzwe ubwikorezi (STIR) ubu kitakiriho.

Mu 2003, Faustin Twagiramungu ni umwe mu bari biyamamarije kuyobora u Rwanda. Yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu mu mwaka w’1945. Ubu ari hanze y’igihugu. Uyu mugabo wahawe akabyiniriro ka "Rukokoma" yakunze kuvuga ko akina politiki yo mu bushorishori, ubu ariko ngo arambiwe iyo yise “Politiki ya telekomande” ari nabyo bitumye agiye kuza mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages