Hari kandi n’abacuruzi 409 basonewe kuko byagaragaye ko ibikorwa byabo bitakoraga mu gihe cya Covid 19.
Gutoranya aba baturage kugira ngo bakurirweho inguzanyo byakozwe n’abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ari nazo zagiye zemeza ko umuntu atagifite ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo yahawe.
Uyu mwanzuro ukaba warafashwe hashingiwe ku mabwiriza y’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA) kuko ari cyo cyari cyaratanze izi nguzanyo, kikaza gusaba ko abatagishoboye kwishyura bavanwa mu bitabo by’imari.
Nyirakamineza Marie Chantal uyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, avuga ko bemeje gusonera aba baturage kuko batari bagishoboye kwishyura.
Ati “Mu ngingo zasuzumwe ndetse zikemezwa muri iyi nama y’Inama Njyanama y’Akarere iheruka harimo gusiba inguzanyo za VUP mu bitabo by’imari bigaragara ko zidashobora kwishyurwa ku mpamvu zitandukanye.”
Abasonewe kwishyura inguzanyo za VUP bari mu byiciro 4 birimo abari bafite imishinga igahura n’ibiza, abahawe inguzanyo ariko bikagaragara ko bagiye mu bukene bukabije. Hari kandi abapfuye ndetse hari n’abimukiye ahantu hatazwi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!