Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko aba basore bafunzwe kuko ari bo baherukana na nyakwigendera kuko batahanye bavuye ku kazi ku wa Gatatu akaza kuboneka mu gitondo yitabye Imana.
Nshimiyimana Jean Pierre witabye Imana akaba yari asanzwe akora akazi ko kwikorera imitobe ijya mu ruganda rwenga Inzoga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Uwamariya Clemence yemeje ko bafunzwe mu rwego rw’iperereza ahumuriza abaturage ndetse abasaba kwirinda urugomo.
Ati “Umurambo wabonetse ku mugezi wa Koko ariko nta gikomere wari ufite, yasanganywe telefone n’ibiceri yari afite, kuri ubu ntiharamenyekana niba yarishwe kuko yapfuye urupfu rw’amayobera. Hafashwe abasore bakekwaho kubigiramo uruhare kuko ari bo baherukanaga banatahanye na we bava ku ruganda bakaba bafunzwe kugira ngo iperereza rikorwe’’.
Yakomeje asaba abaturage kurushaho gukumira icyaha kitaraba, kwicungira umutekano no gutanga amakuru ku gihe.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe mu gihe abakekwa bo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!