Abafite mu nshingano gukora isuku muri iryo soko, ngo bakusanya imyanda yose harimo ivanwa mu isoko, mu nzu z’ubucuruzi zitandukanye maze yose ikamenwa hafi y’isoko ikahamara igihe, ku buryo hari aho abarema isoko batagera cyane cyane ahacururizwa imyenda, bikagira ingaruka z’igihombo ku bayicuruza kuko batabona abaguzi.
Innocent Byiringiro, ucuruza imyenda, yabwiye IGIHE ko uwo mwanda ubatera igihombo ati”Abaguzi bahora binubira kugera aha hantu dukorera kuko haba hanuka kubera umwanda, kandi mu gihe cy’imvura haba hari ikiziba, tukaba twibaza impamvu uyu mwanda utahakurwa kandi bahora badusaba amafaranga y’isuku.“
Fiston Rwabukwisi, na we ucururiza muri iri soko yavuze ko atazi impamvu uwo mwanda utahakurwa kandi buri mucuruzi ukorera mu isoko atanga amafaranga 100 ya buri munsi yo kwita ku isuku buri gihe uko isoko ryaremye, kuri ayo hakaniyongeraho andi agera ku 4000 basora buri kwezi.
Hari n’abafite impungenge ko umwanda ugaragara muri iryo soko ushobora kubatera indwara zitandukanye, bakaba basaba ko ubuyobozi bwagira icyo bukora kugira ngo icyo kibazo cy’umwanda gikemuke ku buryo kitazongera kuhagaragara ukundi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Abdul Karim Uwizeyimana, yavuze ko iki kibazo kimaze igihe ariko ngo harimo kwigwa uko cyakemurwa mu gihe iryo soko ritarasanwa kijyambere,atanga icyizere ko iki kibazo kizakemuka vuba.


















TANGA IGITEKEREZO