00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Ahavaga umusaruro w’ubuhinzi wa miliyoni 2 Frw hava uwa miliyoni 12 Frw kubera ‘greenhouse’

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 25 June 2026 saa 08:37
Yasuwe :

Abahinzi b’i Kirehe bahinga ibihingwa bitandukanye birimo ibinyampeke, ibinyamisogwe n’imboga barahiriye kwigana uburyo bagenzi babo bo mu Karere ka Rwamagana bakora ubuhinzi bwa kinyamwuga bwo kwifashisha ‘greenhouse’ mu kongera umusaruro.

Ibi aba bahinzi bibumbiye mu makoperative n’imiryango y’abakoresha amazi (Water User Association), bakorera mu cyanya cyuhirwa cya Nyamugari, Kinoni ya Mbere n’iya Kabiri, mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe.

Babigarutseho ku wa 23 Kamena 2026, ubwo batangiraga urugendoshuri i Rwamagana.

Ni urugendoshuri biteganyijwe ko ruzamara iminsi itatu, rukaba rwarateguwe SAIP, umushinga ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa.

Uru rugendoshuri rugamije gufasha aba bahinzi bo mu Kirehe kwigira ku b’i Rwamagana uko bakora ubuhinzi bwa kinyamwuga ndetse n’uburyo babungabunga ibikorwaremezo by’amazi bafite mu gace kabo bibafasha kuzamura umusaruro w’ibyo bahinga.

Ni urugendoshuri batangiye basura bagenzi babo bakorera ubuhinzi muri ‘greenhouse’ mu Murenge wa Nzige, basobanurwa ko haba harimo ubushyuhe butuma igihingwa cyera vuba, nta dusimba dushobora kujyamo, ndetse imvura cyangwa izuba bidashobora kwangiza igihingwa.

‘Greenhouse’, ni inzu bahingamo yubakwa hakoreshejwe ibyuma n’utuyunguruzo tuzwi nka ‘shade nets’, nyuma bagasakaza ishashi yabugenewe.

Mukandayisenga Donatille uhinga mu Mudugudu wa Rugunga, mu Kagari ka Kigarama, mu Murenge wa Nzige, yavuze ko afite ‘Greenhouse’ eshatu aho akoramo ubuhinzi bw’urusenda, poivro n’imiteja.

Yavuze ko kuva SAIP yamuha ‘greenhouse’ ubuzima bwahindutse cyane kubera ko amafaranga yinjizaga yiyongereye ku buryo bugaragara ndetse abasha no kwiteza imbere.

Ati “Aho nasaruraga umusaruro ufite agaciro ka miliyoni 2 Frw, ubu masarura miliyoni 12 Frw. Izo miliyoni hari intambwe zanteje kuko nabashije kubona ubundi butaka. Kubona ikibanza mu rugo turubaka tuva mu bukode, dutangira kugira inzu yacu.”

Yamaze impugenge aba bahinzi z’abavuga ko gukoresha ‘greenhouse’ biba bihenze kuko akenshi bisaba abaterankunga, avuga ko ebyiri muri eshatu afite zo yaziyubakiye yifashishije ibikoresho byo mu Rwanda birimo ibiti aho byamutwaye miliyoni 4 Frw gusa kandi izisanzwe zikoreshejwe ibyuma zitwara miliyoni 21 Frw.

Ati “Bihenze kubera ko tuba dushaka gukoresha izikoreshejwe ibyuma, gusa nkanjye izi ebyiri nazubatse nkoresheje ibiti byo mu Rwanda, ikiba gihenze kiba ari ishashi batumiza mu mahanga.”

Mugabo Marcellin wo muri Koperative Icyerekezo Kinoni I, yavuze ko bungutse byinshi muri uru rugendo shuri kubera ko bari basanzwe bahinga bagakoresha imbaraga nyinshi ariko inyungu basaruramo zikaba nyeya.

Ati “Iyo dutera imbuto, icyobo kimwe ushobora gushyiramo imbuto enye witeguye ko eshatu zishobora kuzapfa, hagakura rumwe.”

Uru rugendo barukomeje basura abahinzi bakorera mu gishanga cya Nyirabidibiri gikora ku mirenge ya Mwulire, Rubona, Nzige na Gahengeri cyatunganyijwe kuri hegitari 215, kikaba gihingwamo imboga zirimo inyanya, amashu, poivro, urusenda n’izindi nyinshi zitandukanye zigurishwa mu mahanga.

Niyomugabo Eliezel ni umwe mu rubyiruko ruhinga muri iki gishanga ariko wahoze akora umwuga w’ubumotari nyuma akaza kuwuvamo agahitamo gushora mu buhinzi.

Ati “Mu buhinzi nabonye ari ho hari inyungu nyinshi kubera ko mu gihembwe gishize nari narahinze inyanya kuri are nshoyemo ibihumbi 450 Frw nungukamo miliyoni 1,6 Frw.”

Umukozi wa RAB-SPIU uzobereye mu micungire y’amazi n’imiyoboro yuhira, Mporana Jules, yavuze ko uru rugendo baruteguye kugira ngo aba bahinzi bo muri Kirehe bigire kuri bagenzi babo ibijyanye no kuhira ndetse no gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga burimo ubwa Greenhouse.

Ubuhinzi bw'urusenda ni bumwe mu bukorerwa muri greenhouse kandi bugatanga umusaruro ufatika
Abahinzi bo muri Kirehe basobanuriwe uko ubuhinzi bukorerwa muri 'greenhouse' bukorwa
Mugabo Marcellin yavuze ko bagiye kwishakamo ibisubizo kugira ngo bagure 'greenhouse' kuko babonye ko igira akamaro gakomeye mu kuzamura umusaruro w'ubuhinzi
Mporana Jules ushinzwe ibikorwa by'amazi muri RAB-SPIU yavuze ko bateguye uru rugendoshuri mu rwego rwo gusobanurira abahinzi b'i Kirehe uburyo ab'i Rwamagana biteje imbere bitewe no gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga
Mukandayisenga Domitille yatanze ubuhamya bw'uburyo ubuhinzi bukorerwa muri 'greenhouse' bwatumye yiteza imbere mu buryo bugaragara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages