Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kamena 2024, ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana bahuriraga ku kibuga cya Polisi mu rwego rwo kumva imigabo n’imigambi y’Abakandida b’Abadepite b’uyu muryango.
Uretse abadepite hanagaragajwe ibikorwa by’indashyikirwa Umukandida w’uyu muryango ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yagejeje ku baturage babasaba kongera kumutora.
Hari iby’ingenzi bagaragaje birimo kuba uburezi bwaragejejwe kuri bose, kuba abana basigaye bagaburirwa ku mashuri, ibikorwaremezo birimo amazi n’amashanyarazi n’ibindi.
Mu bikorwa bishimira byagezweho muri iyi myaka irindwi ishize harimo imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 28, iya laterite ireshya na kilometero 98.
Abatunze amashanyarazi muri aka Karere bavuye kuri 23% mu 2017 bagera kuri 81% mu 2023. Bishimira kandi icyanya cy’inganda gifite ubushobozi bwo kwakira izigera kuri 51 ndetse n’ibyumba by’amashuri 1046 byubatswe.
Murangira Emmanuel utuye mu Murenge wa Kigabiro, yavuze zimwe mu mpamvu ashingiraho zizatuma atora FPR-Inkotanyi yaba ku mukandida wayo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ari ugushyigikira iterambere.
Ati “FPR-Inkotanyi yazamuye uburezi, Abanyarwanda ntibashoboraga kwivuza neza ariko hashyizweho amavuriro menshi, mituweli idufasha kwivuza tutarembeye mu ngo cyangwa ngo twivuze kuri ba magendu. FPR yatanze inka, ubu abantu baranywa amata, abana ntibakigwingira, mbese yatugejeje kuri bynshi kuburyo kuyitora ari ugukomeza kugendera mu iterambere.”
Mukamana Drocella we yavuze ko yamenye kwambara inkweto ku buyobozi bwa FPR-Inkotanyi, kandi akishimira ko abagore bahawe ijambo kuburyo basigaye bajya muri banki bakaka inguzanyo nta muntu ugiye kubaninura ngo kuko ari abagore.
Nkezabahizi Francois utuye mu Murenge wa Munyaga, yavuze ko afite impamvu nyinshi ashingiraho zo gutora FPR-Inkotanyi zirimo kuba hari kuba ibikorwaremezo birimo umuriro.
Ati “Mu gihe cyacu nta mashanyarazi yari ahari twacanaga ku dutadoba, kubona umuriro byari bigoye cyane ubu rero umuriro uri ahantu hose kugeza n’iwacu mu cyaro, ubu mu Murenge wacu hafi 99% hose hari umuriro kandi ni mu cyaro, ibyo byose rero umuntu yabishingiraho atora FPR-Inkotanyi.”
Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana, Umutoni Jeanne, yavuze ko hari byinshi byagezweho ari nabyo bashingiraho basaba abanyamuryango bose ndetse n’inshuti z’umuryango kuzatora ku Gipfunsi mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iterambere ryagezweho.
Yavuze ko bishimiye ubwitabire abanyamuryango bagaragaje avuga ko bizeye ko muri aka Karere bazatora FPR-Inkotanyi 100% kugira ngo bakomereze mu iterambere igihugu kimaze kugeraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!