Nyuma y’imyaka 19 Jenoside yakorewe Abatutsi ikozwe, mu kigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Saint Aloys i Rwamagana, ku nshuro ya mbere bibutse abarimu, abanyeshuri, abakozi n’abandi batutsi bakiciwemo.
Iki gikorwa cyo kunamira abishwe cyateguwe n’abanyeshuri bahoze biga muri GS St Aloys, babifashijwemo na Nyampinga wa ISAE Busogo 2012, Daniella Rusamaza, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside i Rwamagana.
Mu ijambo rya Nyampinga Rusamaza, yavuze ko iki gitekerezo yakigejejweho n’abahoze biga muri St Aloys, aho bamusabye ko yabafasha gutegura umunsi wo kwibuka abiciwe muri iki kigo ku nshuro ya mbere, nyuma y’imyaka 19 bitarakorwa na rimwe.
“Nasanze njye nk’umwe muri ba Nyampinga mu Rwanda ngomba gufata iya mbere mu guherekeza abahoze biga hano, no gufata mu mugongo abarokotse. Nzakomeza uyu mugambi wo gasura inzibutso, kwibuka abaguye mu bigo by’amashuri bitandukanye n’ibindi bikorwa bigamije guhashya ingengabitekerezo ya jenoside”. Ibi ni ibyatangajwe na Rusamaza.
Umuyobozi w’Ishuri rya GS St Aloys Rwamagana, Rudasingwa Camille, yasabye abanyeshuri bakiga muri iki kigo ko bakwiye gusenyera umugozi umwe, bakirinda icyabatanya, bagafatira urugero ku banyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya.
Hon. Rwasamirera Jean Damascène wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yagarutse ku mateka asobanura uko jenoside yatangiye mu 1959, asaba urubyiruko kwirinda ivangura.
Kuba muri iki kigo bibutse bwa mbere, Rwasamirera yabibukije ko kwibuka ari ngombwa, ati “Kwibuka ni ngombwa kuko Umuryango utazimura urazima. Bitavuzwe ngo dukure isomo mu mateka, ntitwakubaka u Rwanda rufite iterambere n’amahoro birambye.”
Mu rwego rwo gufasha abarokotse kwigira, Nyampinga wa ISAE Busogo, yavuze ko agiye gukusanya inkunga yo kuzafashisha imwe mu miryango yacitse ku icumu itishoboye.



















TANGA IGITEKEREZO