Muri gahunda ngarukamwaka ya MTN y’iminsi 21 y’ibikorwa byo kwita ku batishoboye, yateye inkunga y’ibikoresho ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona bo muri HVP Gatagara ishami rya Rwamagana.
Iyi nkunga igizwe n’amakarito 80 y’impapuro zikoreshwa ku mashini yandikishwa n’abatabona n’ikigega gifata amazi cya litiro ibihumbi 10, byombi bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu.
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri MTN, Mary Asiimwe yatangaje ko iki ari igikorwa gisanzwe kiba buri mwaka mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena, aho ibikorwa by’urukundo bikorwa hirya no hino mu turere bikamara iminsi 21, buri mwaka hakagira aho bgena kubikorera.
Yagize ati “Uyu mwaka twahisemo gutera inkunga amashuri. Twahisemo iri shuri ry’abatabona kuko bakenera kwitabwaho by’akarusho. Tubateye inkunga y’impapuro kuko ziri mu byo bakenera cyane tubaha n’ikigega gifata amazi ngo bizabafashe mu isuku.”
Mary yavuze ko MTN izakomeza gukora ibindi bikorwa biteza imbere uburezi mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe ubukungu, Mutaganda Francisca wafatanyije n’ubuyobozi bw’ishuri kwakira iyi nkunga yashimye igikorwa cya MTN cyo gutera Leta ingabo mu bitugu, ati “Leta ikora ibishoboka ngo yite ku burezi bw’abafite ubumuga ngo bagendere hamwe n’abandi mu myigire, ariko amikoro akaba make. Iyo tubonye abunganira Leta biratunezeza. Ni iby’agaciro dushima byimazeyo.”
Yongeyeho ko aba bana iyo babonye ababasura babatera n’inkunga bibubaka bikabaremamo icyizere. Yaboneyeho kubahumuriza ababwira ko umuryango nyarwanda uha agaciro ababana n’ubumuga kuko na bo ari abana nk’abandi. Yagize Ati “Mufite ubushobozi bwo kwiga no gukora nk’abandi, uyu munsi byagaragaye ko ufite ubumuga atanga umusaruro mu kazi kimwe n’utabufite.”
Nk’uko byagaragajwe na Nteziryayo J Pierre, umuyobozi w’iri shuri, ibikoresho bikenerwa n’abafite ubumuga bwo kutabona byose birahenda, bityo inkunga bahawe ibafatiye runini.
Yagize ati “Izi mpapuro zirahenda kandi zirakenerwa cyane. Kuba MTN iduhaye izihwanye n’izo dukenera ku gihembwe bizadufasha. Byongeye ikigega cy’amazi kizadufasha mu isuku y’abana mu gihe amazi dusanganywe aba adahari.”
Ishuri rya HVP Gatagara ishami rya Rwamagana rifite abanyeshuri basaga 200; 120 mu mashuri abanza n’abandi 100 mu mashuri yisumbuye. Ni kimwe mu bigo bitanu bya HVP Gatagara byita ku bana bafite ubumuga ari byo Huye, Ndera, Nyanza na Gikondo.



















TANGA IGITEKEREZO