00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minecofin arakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha, Habimana James
Kuya 8 June 2020 saa 01:42
Yasuwe :

Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minecofin, yagejejwe mu rukiko kuri uyu wa Mbere akekwaho ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Rwamuganza yagejejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru we n’abandi bantu bane bakekwaho ibyaha bitatu birimo gukoresha nabi umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro, gutanga isoko rya Leta binyuranyije n’amategeko no kugira akagambane n’upiganira isoko rya Leta.

Uyu mugabo uburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri uyu wa Mbere yageze mu rukiko yitegura kuburana ariko bamwe mu bunganizi b’abaregwa ntibabonetse bituma urubanza rusubikwa rwimurirwa kuwa Kane tariki 11 Gicurasi saa mbili za mu gitondo.

Ingingo ya 12 mu itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo ivuga ko Umuntu wese, ufite ububasha bwo gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro, mu rwego rwa Leta cyangwa ikigo cyigenga, sosiyete, koperative, umuryango utari uwa Leta ufite ubuzimagatozi, uwukoresha mu byo utateganyirijwe, uwureka cyangwa utawitaho ukononekara cyangwa uwukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3 000 000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5 000 000 FRW).

Itegeko rigenga amasoko ya Leta mu ngingo yaryo ya 189 ivuga ko umuntu wese ukorana ibikorwa by’akagambane n’umuntu upiganirwa isoko rya Leta, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ingingo ya 188 y’iryo tegeko ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Rwamuganza Caleb yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi guhera muri Gashyantare 2016 nyuma y’igihe ari Umuyobozi Mukuru muri iyi Minisiteri ushinzwe Ibijyanye n’Ingengo y’Imari.

Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ibaruramari (Accounting) yakuye muri Kaminuza ya Nkumba muri Uganda n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu mu bijyanye n’imicungire y’ibigo (Master of Art degree in Corporate Finance and Management) yakuye muri Southampton Solent University mu Bwongereza.

Yabaye umwe mu bagize Inama z’Ubutegetsi z’ibigo birimo Banki ya Kigali, RwandAir, Rwanda Revenue Authority.

Rwamuganza yahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages