00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir igiye gutangiza ingendo zitwara imizigo

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 31 March 2020 saa 10:18
Yasuwe :

RwandAir yatangaje ko iri gutegura gutangiza ingendo z’indege zitwara imizigo mu rwego rwo gukemura ikibazo ku rujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ku itariki 20 Werurwe nibwo Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse ingendo zose z’indege zitwara abagenzi zaba iziva mu Rwanda zijya mu mahanga ndetse n’iziva mu mahanga zinjira mu Rwanda. Indege zahagaritswe gutwara abagenzi zirimo n’iza RwandAir.

Cyakora Guverinoma yatangaje ko indege zitwara ibicuruzwa n’imiti zizakomeza gukora, mu rwego rwo gufasha igihugu gukomeza kubona ibikenewe birimo imiti n’ibindi.

Sosiyete y’indege Rwandair yamaze gutangaza ko iri kunoza uburyo bushya bw’ingendo zitwara ibicuruzwa buzatuma u Rwanda n’ibindi bihugu bibasha kubona ibicuruzwa by’ibanze birimo n’imiti.

Umuyobozi wa Rwandair, Yvonne Makolo yabwiye itangazamakuru ko iyo gahunda iri gutegurwa .

Makolo yavuze ko bakiri gutunganya uburyo bizakorwa kandi ko bitazasaba gufata indege zitwara abantu ngo bazihinduremo izitwara imizigo nkuko bamwe bashobora kubyibwira.

Ati “Turi kubikoraho. Ariko ntabwo tuzahindura indege zitwara abagenzi izitwara imizigo. Tuzakoresha imyanya ihari kugira ngo dutware ibicuruzwa.”

Uburyo iyo gahunda nshya izakorwa bizatangazwa mu mpera z’iki cyumweru.

Izo ngendo zishobora kuba uburyo sosiyete y’indege ishobora kwinjizamo amafaranga mu bihe bya COVID-19 ariko na none n’uburyo bwo kubona ibicuruzwa by’ibanze bidakorerwa mu gihugu.

Iki cyemezo gisa n’aho kizafasha abohereza ibintu mu mahanga mu Karere kugera ku isoko mpuzamahanga, muri ibi bihe bikoroshya ubucuruzi bwabo.

Mu gihe ingendo nyinshi z’indege zakozweho n’icyorezo cya Coronavirus izindi zigahagarikwa burundu, gushyiraho indege zitwara imizigo kuri RwandAir bizongera amahirwe yo kugeza ibicuruzwa by’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga birimo icyayi, ikawa, n’ibindi birimo n’indabo.

Mu gihe kandi indege zahagaritse ingendo, ibihugu bikeneye kongera mu bubiko bwabyo ibijyanye n’ibikoresho byo kwa muganga, imiti n’ibyo gupima icyorezo gishya cya coronavirus.

RwandAir yatangije ingendo zitwara imizigo n'ibicuruzwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages