00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sanlam yibutse abahoze ari abakozi ba SORAS bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 29 April 2023 saa 02:40
Yasuwe :

Abakozi b’ikigo cy’Ubwishingizi, Sanlam Rwanda bibukijwe akamaro ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu muryango nyarwanda.

Ibi byagarutsweho ubwo hibukwaga abakozi icyenda bamaze kumenyekana ko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze bakorera SORAS, yahindutse Sanlam Rwanda.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2023, witabiriwe n’abakozi n’ubuyobozi bw’iki kigo aho bafashe umwanya wo gushyira indabo ku Rwibutso rw’abakozi bari aba SORAS bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse hanatangwa ibiganiro n’ubuhamya bw’abarokotse.

Mu kiganiro kigaruka ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yanarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe na Tom Ndahiro, yavuze ko Jenoside ari icyaha cyubakwa kugeza ubwo gishyizwe mu bikorwa.

Ati "Jenoside ni icyaha cyubakwa kigahabwa imbaraga n’ubuyobozi bubi ari nabwo bushishikariza abaturage kugishyira mu bikorwa".

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi muri Sanlam AG Plc, Shumbusho Vianney, yabwiye abitabiriye uyu muhango ko kwibuka ari igihe cyiza cyo kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Uyu mwanya twibuka abacu bazize Jenoside buri wese aba agomba gufata ingamba zo guhangana n’abapfobya Jenoside n’abayihaka.Uyu munsi twibuka ni umwanya wo kwiyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko igaragara mu buryo butandukanye, uyu ni umwanya wo kwiyemeza gutsinda ikibi tukimakaza icyiza.”

Uwari uhagarariye IBUKA muri iki gikorwa cyo kwibuka, Bakina Ismael, yashimye Sanlam kuba iha agaciro igikorwa cyo kwibuka, ibi bikaba byereka abarokotse ko batari bonyine.

Ati “Ndagira ngo nshimire umuryango wa Sanlam ko mukora ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari abakozi b’iyahoze ari SORAS; nk’imiryango y’abarokotse bitwereka ko turi kumwe muri uru rugendo rw’isanamitima no gusigasira amateka.”

Uhagarariye imiryango y’abishwe muri Jenoside bakoreraga SORAS, Sengoga Jean Bosco, yashimye iki kigo ko cyakomeje kuba hafi y’imiryango yabuze ababo.

Ati “Sanlam ntacyo itakoze mu kudufasha kwibuka abacu, mwarakoze rwose. Hari abacitse ku icumu mwagiye mufasha bariyubaka."

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwaremezo n’imiturire, Merard Mpabwanamaguru, yashimiye Sanlam kuba ikomeje iki gikorwa cyo kwibuka no guha icyubahiro abahoze ari abakozi ba SORAS bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Turashimira Sanlam kuba yarafashe icyemezo cyo gukomeza kwibuka no guha icyubahiro abari abakozi ba SORAS bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umurage mwiza ugamije gukomeza gusigasira amateka hagamijwe ko umuryango nyarwanda utazongera guhura na Jenoside ahubwo tugahagurukira kwiyubakira ejo heza h’igihugu cyacu."

Abahoze ari abakozi ba SORAS icyendani bo bamenyekanye ko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi wa Sanlam, Shumbusho Vianney yasabye abakozi b'iki kigo n'urubyiruko kurwanya abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Sanlam (yahoze ari SORAS) yunamiye abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Sanlam yasobanuriye abakozi bayo akamaro ko Kwibuka no kurwanya abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi batandukanye bafatanyije gucana urumuri rw'icyizere
Inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n'abandi mu Kwibuka abahoze bakorera SORAS ubu yahindutse Sanlam Rwanda
Sosiyete y’ubwishingizi mu Rwanda, Sanlam yashimiwe ku ruhare igira mu kuba hafi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Tom Ndahiro yavuze ko ubwa mbere amahanga avuga Jenoside mu Rwanda hari muri 1960
Umuyobozi wa Sanlam, Shumbusho Vianney, yasabye abakibyiruka gukoresha imbaraga bafite mu gusubiza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ukuri kw'ibyabaye
Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwaremezo n'imiturire, Merard Mpabwanamaguru yashimiye Sanlam kuri iki gikorwa n’uburyo iki kigo gikomeza kuba hafi abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuhanzi Nteziryayo Innocent [Rwema] yaririmbye indirimbo zitandukanye zihumuriza ababuze ababo
Tom Ndahiro yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse yibutsa abitabiriye ko Abatutsi biswe na mbere ya 1994
Ismael Bakina wari uhagarariye IBUKA yashimye Sanlam kuba iha agaciro igikorwa cyo kwibuka, ibi bikaba byereka abarokotse ko batari bonyine
Iki gikorwa cyari kiyobowe na Patrick Muneza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages