Iki gifungo gikubiyemo amezi atandatu asubitse, ariko nabwo ntazajyanwa muri gereza kuko mu yandi mezi atandatu azaba yambara igikomo gifasha inzego z’ubutabera kumucungisha ijisho.
Ubushinjacyaha mu 2021 bwasobanuriye urukiko ko mu gihe cyo kwiyamamaza, Sarkozy yakoresheje miliyoni 43 z’amayero (zisaga miliyari 58 Frw) kandi ataragombaga kurenza miliyoni 22.5.
Raporo y’iperereza ryakozwe kuri ubu buriganya yagaragaje ko Sarkozy n’itsinda ry’abamufashaga mu bikorwa byo kwiyamamaza, bahimbye inyemezabwishyu igaragaza ko bakoresheje amafaranga angana na 80% by’ayo bakoresheje.
Uyu munyapolitiki yateye utwatsi ikirego cy’ubushinjacyaha, asobanurira urukiko ko kirimo ibinyoma gusa. Ni na byo yashingiyeho atanga ubujurire bwaburanishijwe mu Ugushyingo n’Ukuboza 2023.
Nk’uko ikinyamakuru Le Monde cyabitangaje, umwanzuro wa Perezidante w’urukiko wasomwe kuri uyu wa 14 Gashyantare wavugaga ko rwashimangiye uwafashwe n’urukiko rubanza mu 2021.
Abagaragara muri iyi dosiye barimo Jérôme Lavrilleux, Eric Cesari, Pierre Chassat, Jean-François Copé, Guillaume Lamber, Philippe Blanchetier na Fabienne Ladzié bakatiwe gufungwa imyaka ibiri irimo amezi 18 asubitse.
Hari abandi barimo Guy Alvès wakatiwe igifungo cy’amezi 18 gisubitse na Franck Attal wakatiwe icy’amezi 12 gisubitse, bamburwa n’uburenganzira bwo kuba mu buyobozi bw’ikigo cy’itumanaho cya Bygmalion cyagize uruhare muri aya manyanga.
Sarkozy ubwo yasohokaga mu rukiko ntacyo yabwiye itangazamakuru ariko umunyamategeko we, Me Vincent Desry, yatangaje ko umukiriya we ari umwere, kandi ko azajuririra mu rukiko rusesa imanza.
Me Desry yagize ati “Bwana Nicolas Sarkozy ni umwere rwose. Yakurikiye iki cyemezo, kandi yafashe icyemezo cyo gukomereza mu rusesa imanza. Mbese akomeje urugamba rwe, aracyahagaze mu ruhande rwe.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!