Yabitangaje nyuma yo kuremera umukecuru w’incike wo mu Murenge wa Mushishiro mu muhango wo gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 24, abatutsi bazize Jenoside.
Uyu mukecuru w’imyaka 77, witwa Muhimpundu Concessa, yahawe amatara akoresha imirasire y’izuba azajya acanira inzu atuyemo.
Senateri Mukasine wari wifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Muhanga, yatangaje ko muri iki gihe cyo kwibuka ari ngombwa kuba hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe kubafasha kutigunga byaba ngombwa bakagenerwa n’inkunga.
Yagize ati "Tugomba kubereka ko nubwo babuze ababo twebwe duhari; tugomba kubafata mu mugongo bakumva ko bashyigikiwe mu rwego rwo kubamara umubabaro. Burya icyo wabaha cyose kirabunganira mu buzima bwabo kandi ntibisaba ibya Mirenge ahubwo uduke utwo ari two twose turabanezeza.”
Yasabye abatuye muri aka Karere gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no mu gihe hagize abo ikekwaho bakagaragazwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, yavuze ko yongeye kwibutsa abatuye aka karere ko igikorwa cyose cyo kwishimisha mu bihe byo kwibuka bigaragara nk’ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi kuko bitangira ari akantu gato bikarangira bibaye birebire.
Yakomeje agira ati “ Haracyari ikibazo cy’uko hari benshi babuze aho ababo biciwe kuko kubaho utazi aho uwawe yiciwe n’aho yatawe kuko abenshi bavugako hari abatawe muri Nyabarongo, ari na byo bikomeza kurushya umutima ndetse bikanababaza ariko tugenda tubona imwe mu mibiri yabo tukayishyingura.”
Muhimpundu yashimiye abamuhaye amatara akomoka ku mirasire y’izuba bamuzirikanye.
Yagize ati"Ndabashimiye Imana ni yo izabahemba kuko njyewe ntacyo nabona nabaha. Sinabivuga ngo mbirangize ndumva nageze mu ijuru kandi ndishimye cyane, ubu ngize ingufu kuko munyeretse ko mundi hafi icyizere kiriyongereye.”
Ubuyobozi bwa Dignite Power Company yatanze ibikoresho by’imirasire y’izuba byo gucanira uyu mukecuru bwavuze ko buzakomeza gufasha n’abandi bafite ibibazo bitandukanye.
Umurenge wa Mushishiro waguyemo Abatutsi bagera kuri 850.



















TANGA IGITEKEREZO