Icyo cyemezo kije nyuma y’uko Reeta Roy atangaje ko agomba kuva muri Mastercard Foundation nyuma y’imyaka 18.
Roy azakomeza kuyobora Mastercard Foundation kugeza umwaka wa 2025 urangiye mu gihe Ahderom uzamusimbura, azatangira inshingano ku itariki ya 1 Mutarama 2026.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo Inama y’Ubutegetsi y’uyu muryango, yatangije gahunda yo gushaka ushobora kuzayibera umuyobozi w’intangarugero kandi wubahiriza indangagaciro Mastercard Foundation igenderaho.
Bavugaga ko agomba kuba ari umuyobozi urebera ibintu mu ndorerwamo yagutse, kandi ufite inaribonye mu gukorera ku mugabane wa Afurika kandi ugaragaza ubushake n’ubushobozi mu kongera umusanzu wa Mastercard Foundation mu bihugu bya Afurika no mu bice bimwe na bimwe byo muri Canada.
Nyuma y’ubwo bushakashatsi bwimbitse no gutanga ibizamini mu buryo bw’ibazwa ‘interview’ ku bakandida batandukanye, Inama y’Ubutegetsi yemeje ko Sewit Ahderom ari yo mahitamo yayo mu myaka iri imbere.
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi, Zein Abdalla, yavuze ko basanga uwo muyobozi mushya yujuje ibyo basaba kandi yitezweho gutanga umusanzu mu buyobozi bw’uyu muryango.
Yagize ati “Sewit afite impano idasanzwe ku ruhando mpuzamahanga kandi usobanukiwe Afurika. Urugendo rwe no gukorana n’inzego z’abikorera mu bunararibonye mu buhinzi n’ikoranabuhanga ni inzego zijyanye neza n’imirimo ya Mastercard Foundation. Ikindi cy’ingenzi cyane, Sewit afite indangagaciro zacu zose. Ni umuntu wumva, wimakaza imikoranire, kandi urajwe inshinga no kugira umusaruro ugaragaza impinduka ku baturage.”
Sewit Ahderom yavuze ko yishimiye gukora izo nshingano no gukorera mu ngata Reeta Roy wari umaze imyaka myinshi ayobora Mastercard Foundation.
Ati “Nishimiye kuba mu nshingano z’uyu muryango. Kubakira ku mirimo idasanzwe ya Reeta Roy, wari ufite imiyoborere myinza yimakaza ubufatanye kandi ifite intego, ni ibintu bishishakaje gukomerezaho. Ubushake bw’umuryango mu gufasha urubyiruko ku giti cyanjye birivugira. Nishimiye kumva no kwigira ku bato, abakozi bacu, abafatanyabikorwa no gukomeza imikoranire izakomeza kuzana impinduka muri Afurika no mu bice bya Canada.”
Sewit Ahderom afite ubunararibonye mu bijyanye no guhanga umurimo, guteza imbere ubuhinzi, gukorana n’abikorera no kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse no kuyobora ibigo gukoresha AI mu gukemura ibibazo.
Ni umwe mu bashinze Gro Intelligence ikigo gisesengura amakuru arebana n’ubuhinzi, imihindagurikire y’ibihe n’iterambere ry’ubukungu.
Yabaye kandi Visi Perezida wa Helios Investment Partners ikigega cyigenga cyibanda kuri Afurika no muri gahunda yo guteza imbere serivisi zo mu nganda IPS.
Uyu muyobozi kandi yabaye Visi Perezida w’Ishami rya Citigroup rishinzwe Ishoramari n’amabanki muri New York.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’amashanyarazi Electrical Engineering yakuye muri Kaminuza ya Connecticut n’iy’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza yakuye muri Columbia University.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!