00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Skol igiye gufasha abantu kwishimira amasabukuru batizihije kubera gahunda ya Guma mu Rugo

Yanditswe na Iradukunda Regis
Kuya 17 July 2020 saa 09:37
Yasuwe :

Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Skol Brewery Ltd rwatangaje ko rugiye gutangiza uburyo bwo gufasha abantu batabonye uko bizihiza amasabukuru yabo y’amavuko bitewe nuko yahuriranye na gahunda ya Guma mu rugo yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Iyi gahunda Skol yatangaje ko izatangira mu gihe utubari tuzaba twongeye gukomorerwa.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri uru ruganda, Tuyishimire Karim, yabwiye IGIHE ko nyuma y’uko utubari twongeye gufungurwa hazaba hakenewe gusubukura umubano mwiza n’abakiriya bayo.

Ni muri urwo rwego batangije ubukangurambaga bwiswe “Imura isabukuru yawe tugufashe kuyizihiza utubari twafunguwe’ (Postpone your birthday and celebrate it after bars reopen”, aho abazaba baragize isabukuru mu gihe cya Guma mu rugo ubwo kwinezeza cyangwa guhura abantu ari benshi bitari byemewe, noneho bazahabwa amahirwe yo kuyizihiza bisanzuye.

Tuyishimire yasobanuye ko abatarabashije kwizihiza isabukuru zabo bitewe na gahunda ya Guma mu Rugo, babashyiriyeho urubuga rwo kwiyandikishaho aho bashobora kubikora banyuze aha.

Kwiyandikisha byatangiye ku wa 2 tariki 14 Nyakanga 2020, bikazarangira kuwa 31 Nyakanga 2020.

Yagize ati “Kuwa 31 Nyakanga 2020 tuzaba dufite abamaze kwiyandikisha. Kubera ko ku myirondoro yabo bazashyira ku rubuga tubasa no gushyiraho aho batuye na nimero, tuzakora urutonde tugendeye ku turere batuyemo, hanyuma tujye twohereza amazina yabo ku kabari ka SKOL.”

Yavuze ko akabari kaz SKOL ariko kazajya kagena umunsi wo gufasha abakiliya batoranyijwe kumenya umunsi bazizihizaho isabukuru yabo.

Ati “Uhagarariye akabari muri ako karere niba ahafite abantu 50 azabagabanya iminsi. Buri muntu azajya azana n’inshuti ze eshanu ku kabari ka Skol yahisemo muri ako karere niba hari twinshi, hanyuma tumufashe kwizihiza isabukuru ye.”

Tuyishimire yavuze ko kandi ntawe uzabangamirwa n’umunsi bamupangiye kuko bazapanga gahunda y’iyo minsi umukiliya abigizemo uruhare.

Ku buyobozi bwa SKOL, bavuga ko icyo ari igikorwa kigamije guha ikaze abakunzi b’ibicuruzwa byabo.

Yagize ati “Biba byiza iyo ufashe umukiliya wawe ukwizera, mwabanye mu bihe byiza, ukamwereka ko no mu bihe bibi umuri hafi.”

Skol iri ku rwego rwo kwenga ibinyobwa bifite ingano ya hegitolitiro ibihumbi 500 ku mwaka. Isanzwe ikora ibinyobwa bitandukanye birimo Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold, Panache Lemon byose biboneka hirya no hino mu gihugu ku giciro cyiza.

Skol iri gukora ubukangurambaga ku bashaka ko izabafasha kwizihiza amasabukuru yabo yahuriranye na gahunda ya guma mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages