00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Skol yafunguye akabari kazafasha abakunzi ba Arsenal kuyishyigikira bari hamwe

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 16 December 2019 saa 05:18
Yasuwe :

Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa ‘Skol Brewery Ltd Rwanda’ ku bufatanye n’abakunzi ba Arsenal FC mu Rwanda bafunguye ku mugaragaro ‘ Zone Sports Arena Kigali Bar’ akabari kazafasha abakunzi b’iyi kipe kuyishyigikira bari hamwe.

Ubuyobozi bwa Skol Brewery buvuga ko aka kabari gaherereye mu Karere ka Nyarugenge hafi y’ahazwi nko kuri ‘Tapis rouge’ kaje mu rwego rwo gukomeza gufasha abakunzi b’iyi kipe baherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye arimo no kwamamaza ikinyobwa cya ‘Skol Select’.

Umukozi ushinzwe itangazamakuru muri Skol Brewery Limited, Tuyishime Karim yavuze ko igikorwa cyo gushinga aka kabari kiri mu murongo bafite wo gukomeza gufasha abakunzi b’iyi kipe bafitanye amasezerano y’imikoranire mu bikorwa bitandukanye

Yagize ati “Nk’abafatanyabikorwa rero ba Arsenal tugerageza no kuza hasi tukareba mu Rwanda abafana ba Arsenal kugira ngo tugende tugira ibikorwa dukorana nabo, iki rero ni kimwe mu bikorwa twari dufite tugomba gukorana n’abafana ba Arsenal harimo kubashingira akabari aho bazajya bahurira bareba imikino ya Arsenal ndetse banywa n’ibinyobwa bya Skol”.

Karim yongeyeho ko ibikorwa bya Skol bigamije gufasha abakunzi ba Arsenal bitareba Abanya-Kigali gusa ko ahubwo hari n’ibyo bateganyiriza abari mu ntara.

Ati“Aho umufana wa Arsenal aherereye aho ariho hose mu gihugu turaje tumusange tumugane tugerageze kumuhuza n’ikipe ye.”

Iki gikorwa cyo gufungura akabari cyitezweho gufasha abakunzi ba Arsenal mu Rwanda kugira aho bahurira bagafana ikipe yabo bari kumwe.

Umuyobozi w’abakunzi b’ikipe ya Arsenal FC mu Rwanda, Mukasa Jean Marie yavuze ko kubona ahantu bahurira byari imwe mu ntego bafite kuko wasangaga bashyigikira ikipe yabo intatane.

Yagize ati “Intego kwari ukugira igicumbi, aho duhurira ntitujye tugenda ngo wumve ngo umwe yicaye mu kabari runaka, ngo yicaye ahantu runaka. Twabivuze no mu nama twakoze y’abafana muri rusange ibi ni bimwe mu ntego zacu zo kugira igicumbi tuzajya duhuriraho”

Mukasa yongeye ko nubwo aka kabari ari ak’abakunzi ba Arsenal, ngo n’abakunzi b’andi makipe ntiibahejwe.

Muri uyu muhango kandi herekenywe umupira wo kwambara n’uwo gukina yombi yasinyweho n’abakinnyi ba Arsenal nk’impano bageneye abakunzi babo bo mu Rwanda.

Uru ruganda rusanganywe ku isoko ibinyobwa bitarimo umusemburo nka Skol Panache n’ibirimo umusemburo nka; Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold na Skol Canette.

Mu 2018 nibwo uru ruganda rwasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal.

Abakunzi ba Arsenal beretswe impano bagenewe n'ikipe yabo
Abakunzi b'ikipe ya Arsenal bari babukereye muri uyu muhango wo gutangiza 'Zone Sports Arena Kigali Bar'
Byari ibyishimo ku bakozi b'uruganda rwa Skol n'abakunzi ba Arsenal
Inzoga ya Skol Select ikorwa n'uraganda Skol brewry Limited iri mu zikunzwe na benshi mu Rwanda
Mukasa Jean Marie avuga ko nk'abakunzi ba Arsenal aka kabari kagiye kubafasha gushyigikira ikipe yabo badatatanye
Muri uyu muhango herekanwe umupira ikipe ya Arsenal yageneye abafana bayo bo mu Rwanda nk'impano
Ni akabari kazafasha abakunzi ba Arsenal FC gushyigikira ikipe yabo bari kumwe
Akabari katashywe kujuje ibyangombwa byose
Skol brewery Limited n'abakunzi ba Arsenal FC batangije akabari ka Zone Sports Arena ku mugaragaro
Umukozi ushinzwe itangazamakuru muri Skol Brewery Limited, Tuyishime Karim avuga ko biri muri gahunda yabo kugira ibikorwa byinshi bafatanyamo n'abakunzi ba Arsenal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages