00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonia Rolland Uwitonze, wabaye Miss France 2000, yapfushije se

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 22 January 2014 saa 08:05
Yasuwe :

Jacques-Pierre Rolland, se wa Sonia Rolland Uwitonze wigeze kuba Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka w’2000, yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2014, aho yari atuye muri Komine ya Cluny muri Bourgogne. Inkuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi wa Sonia Rolland, nubwo yari umufaransa, ntibabaje abafaransa gusa n’umuryango we wa bugufi, kuko yaciye umugongo n’Abanyarwanda bose muri rusange, nk’umubyeyi w’umwe mu Banyarwandakazi bateye ishema u Rwanda n’Abanyarwanda, kandi uretse ibyo we (…)

Jacques-Pierre Rolland, se wa Sonia Rolland Uwitonze wigeze kuba Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka w’2000, yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2014, aho yari atuye muri Komine ya Cluny muri Bourgogne.

Sonia Rolland akiri umwana muto, ari kumwe na se i Bujumbura mu Burundi

Inkuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi wa Sonia Rolland, nubwo yari umufaransa, ntibabaje abafaransa gusa n’umuryango we wa bugufi, kuko yaciye umugongo n’Abanyarwanda bose muri rusange, nk’umubyeyi w’umwe mu Banyarwandakazi bateye ishema u Rwanda n’Abanyarwanda, kandi uretse ibyo we n’umuryango we bakundaga kugaragaza gukunda u Rwanda cyane.

Mu itangazo rya diaspora nyarwanda mu Bufaransa ryashyizweho na Vanessa Rupia Constantin, uyiyobora, biragaragara ko Imihango yo kumuherekeza mu cyubahiro uyu musaza no kumuvugira amasengesho, iteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2014, isaa munani n’iminota 30 zo ku gicamunsi(14h30) muri Cluny mu irimbi ry’uwo mujyi.

Jacques Rolland, asize umugore, Landrada Rolland, n’abana babiri aribo; Sonia na Mickaël Rolland.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Sonia Rolland Uwitonze igihe yatorerwaga kuba Nyampinga w'u Bufaransa mu 2000
Sonia hamwe na nyina Landrada na se Jacques-Pierre Rolland

Dore ubutumwa nyirizina Diaspora nyarwanda yanditse ku rupfu rwa Jaques-Pierre Rolland mu rurimi rw’igifaransa:

Décès Jacky ROLLAND

Chers Compatriotes, Chers Amis,

Nous venons d’apprendre avec douleur le décès de Jacques ROLLAND appelé
Jacky par les intimes et familiers, ce mardi matin 22 janvier 2014 à Cluny.
les obsèques auront lieu samedi à 14h30 à Cluny au Cimetière de la ville,
après une messe à l’Église notre Dame de Cluny.

Notre prière l’accompagne ainsi que nos pensées vers son épouse Landrada,
et ses enfants Sonia et Mickaël.

Paix à son âme

Pour la Communauté Rwandaise de France

Vanessa RUPIA COSTENTIN

Présidente


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages