00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzu y’Ihumure; igisubizo mu komora ibikomere by’abana bo mu muhanda

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 18 March 2026 saa 04:34
Yasuwe :

SOS mu Rwanda ishyize imbere gahunda yo komora ibikomere abana bavuye mu muhanda mbere y’uko basubizwa mu miryango yabo ibinyujije mu nzu ‘Ihumure’.

Ihumure ni inzu yashyizweho na SOS mu Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo wa Seruka ugamije guca ubuzererezi mu bana ndetse no gusubizwa mu miryango yabo.

Umukozi Ushinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe, isanamitima n’ubuzima bw’imyororokere muri SOS Rwanda, Annee Candide Habyarimana yavuze ko bimwe mu byo bakora bifasha aba bana harimo kwibanda ku isanamitima n’ubuzima bwo mu mutwe hakoreshejwe uburyo bwihariye bwashyizweho.

Yagize ati “Abana tubafasha mu isanamitima cyane cyane gukora ku mitekerereze, ku marangamutima yabo, ku byiyumviro byabo no kubasubiza icyizere cy’ubuzima biciye mu buryo butandukanye , cyane cyane ibiganiro.”

Uburyo bwihariye bukoreshwa harimo ‘Trauma Informed Care’, aho umwana afashwa gusubiza amaso inyuma, akibaza ibyatumye agira imyitwarire itaboneye, hakabaho ‘Cognitive Behaviour Therapy’ aho afashwa gusubira ku murongo muzima.

Annee Candide Habyarimana asobanura ko ubu buryo bukoreshwa kugira ngo umwana afunguke, aganire inkuru ye ibabaje ku buryo umukozi wabihuguriwe amwubakire inkuru nziza itandukanye n’ibikomere yahuye nabyo kugira ngo agire icyizere cy’ubuzima.

Bamwe mu bana bafashwa mu nzu y’Ihumure mu mujyi wa Kigali bavuga ko bimwe mu byabafashije cyane birimo kubona imyambaro ndetse n’amafunguro ku gihe, bitandukanye n’ubuzima bwo mu muhanda bari babayemo.

Umwe muri bo yagize ati “Mu muhanda twambaraga imyenda icitse, tukajya gutoragura no mu myanda ariko aha niba uvuze ngo Mama umwenda wacitse barawuguha, niba isaha zo kurya zigeze urarya, mu gitondo ukanywa igikoma n’umugati, mukajya ku ishuri.”

Abana bakirwa mu nzu y’Ihumure baba baracikirije amashuri. Mu buryo bwo kubategura, bamaramo igihe kiri hagati y’amezi atatu n’atandatu, bagakora ibirimo gushushanya, kuririmba ndetse no gusubiramo amasomo.

Umuyobozi mukuru wa SOS mu Rwanda, Kwizera Jean Bosco, yavuze ko uyu muryango ufite intego yo gusubiza mu miryango abana bafatwa nk’abananiranye baba mu bigo ngororamuco bagera ku 7.800 binyuze muri gahunda y’Inzu z’Ihumure.

Ni igikorwa SOS Rwanda ikora ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, NRS, aho bafasha abana baba mu bigo ngororamuco gusubira ku murongo muzima ndetse bagategurwa ku buryo basubira mu muryango.

Uyu muryango wibanda ku bana bari munsi y’imyaka 12 babarizwa mu kigo kinyuzwamo abari mu rugendo rugana mu bigo ngororamuco, kiri i Gikondo, bakajyanwa mu nzu z’Ihumure bafashirizwamo mu buryo bw’isanamitima n’ubuzima bwo mu mutwe.

Kwizera yavuze ko nyuma yo gukora ubushakashatsi ku bana babaye mu bigo ngororamuco bukerekana ko 35% bongera bagafungwa, SOS Rwanda yashyizeho gahunda zirimo Seruka ndetse n’Inzu z’Ihumure kugira ngo hakemurwe ibibatera kugira imyitwarire itaboneye.

Yagize ati “Twabanje dusura ibigo birimo nka Iwawa tureba tuti ‘Ese ubundi umuntu umaze kugera aha amahirwe yo kugaruka muri sosiyete akagaruka mu murongo arangana iki?’ Dukora ubushakashatsi dufatanyije na Kaminuza y’u Rwanda, dusanga gusubirayo biri ku kigero cya 35%.”

Yakomeje ati “Noneho turavuga tuti ‘Ese ko dufite uburyo bwo kurera umwana? Ubundi porogaramu yakoraga ite?’ Kuko leta yarabafataga ikabasubiza mu muryango gusa itabashije uyu kureba ku kibazo cyatumye ajya mu muhanda, noneho turicara dutekereza imishinga irimo n’uyu wa Seruka.”

Kugeza ubu, SOS Rwanda imaze gusubiza mu miryango abana bagera kuri 654 mu gihe abandi n’imiryango biri gufashwa bigera ku bihumbi 108,028 mu gihugu cyose. Muri abo bose, harimo abana ibihumbi 24

Abana bari mu cyumba cy'isanamitima muri SOS Rwanda
Abana baba bari mu mikino ibafasha gukira ibikomere bahuye na byo
Anne Candide Habyarimana, umukozi ushinzwe ibikorwa by'isanamitima muri SOS mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa SOS mu Rwanda, Jean Bosco Kwizera yashimangiye ko baharanira kuba igisubizo ku bana bo mu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages