Ubwo basimburwaga na bagenzi babo bo muri batayo ya 105, abaturage bavuze ko bari bamaze kuba nk’abavandimwe kandi ko bizeye ko n’ababasimbuye bizaba uko.
Abatuye Sudani y’Epfo bashimiye ingabo z’u Rwanda kubera kubaba hafi mu gihe buzuzaga inshingano zabo zo kurinda no kugarura amahoro.
Ubwo bavugaga ku mirimo yakozwe n’abasoje ubutumwa bwabo bw’umwaka umwe bagarutse mu Rwanda, umwe mu bakuwe mu byabo mu gace ka Malakal, bari barinzwe n’ingabo z’u Rwanda witwa, Steven John, yagize ati “Nakozwe ku mutima n’ibikorwa bya batayo y’u Rwanda ku bikorwa bakoreye umuryango mugari wacu. Twakunze ukuntu mwabaye hafi yacu; byatumye twumva turi abavandimwe, twizeye ko n’ababasimbuye bazakora bimwe.”
Batayo ya 71 y’ingabo z’u Rwanda yakoreraga muri leta ya Nile y’Amajyaruguru isigiye inshingano bagenzi babo ba batayo y’i 105 babasimbuye.
Umuyobozi w’abasoje ikivi, Lt Col William Ryarasa yavuze ko uretse inshingano zo kurinda abasivili bari barahawe, ingabo z’u Rwanda zanahuguye urubyiruko rwo mu gace ka Tonga mu Ntara ya Panyikang mu bijyanye n’ubwubatsi, ububaji n’ububumbyi bw’amatafari.
Abagore bo mu mujyi wa Malakal bigishijwe guteka kuri rondereza mu rwego rwo kudakoresha ibicanwa byinshi, no gukumira guhohoterwa igihe bajyaga gushaka inkwi.
Kugeza ubu u Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi ziri mu butumwa bw’amahoro.


















TANGA IGITEKEREZO