BBC yatangaje ko iyi kompanyi yari isanzwe ikorera ingendo zayo mu gihugu. Imwe mu ndege zayo yakoze impanuka ubwo yavaga ku Kibuga cy’indege giherereye mu gace kitwa Pieri yerekeza Juba, ikorera impanuka mu Burasirazuba bwa Leta ya Jonglei.
Iyi ndege yahitanye umupilote w’Umunyakenya wari uyitwaye, uwari uri kumufasha ukomoka muri Sudani y’Epfo ndetse n’abandi bagenzi b’abagore barindwi.
Mu nyandiko Perezida Salva Kiir yanditse ahagarika iyo kompanyi yagize ati “Guhagarika kompanyi y’indege ni imwe mu ngamba zifashwe kugira ngo duhangane n’izi mpanuka z’indege za hato na hato zidashobora gutangirwa, mbere yuko hajyaho amategeko akomeye agenga kompanyi z’indege zigenga.”
“Izi ngamba zifashwe ni ngombwa kuri ibi bigo bifite Kompanyi zitwara indege kugira ngo bikemure ikibazo cy’izindi ndege za ‘South Sudan Supreme’. Ni ngombwa kandi ko tugira uruhare mu gutuma rubanda rugarurira ikizere ingendo zo mu kirere zikorerwa hagati mu gihugu.”
Kompanyi yahagaritswe ni iy’umuherwe witwa Ayii Duang Ayii akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyo muri Sudani y’Epfo cy’abikorera.
Si ubwa mbere indege zikoze impanuka muri iki gihugu kuko no mu mwaka wa 2020 muri Kanama abantu umunani baguye mu mpanuka y’indege yabereye ahitwa Kemeru nyuma y’iminota mike ivuye ku Kibuga cy’Indege cya Juba.
Mu 2015 nabwo abantu 36 bapfiriye mu mpanuka y’indege y’Abarusiya yari ivuye Juba mu gihe no mu 2018 abantu 19 baguye mu mpanuka y’indege yari itwaye abagenzi bavuye Juba bagiye mu gace kitwa Yirol.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!