Umutwe wa Wol yawise Seventh of October Movement, akaba yawitiriye itariki ya 7 Ukwakira umunsi kuri gereza bari bafungiyemo bakoreyeho imyigaragambyo nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bataragezwa mu butabera.
Yavuze ko intego y’uwo mutwe ari uguhirika Leta bise iyamunzwe na ruswa. Wol yarekuwe muri Mutarama uyu mwaka ku mbabazi za Perezida Kiir, nkuko BBC yabitangaje.
Nubwo umwaka ushize muri Sudani y’Epfo hashyizweho Guverinoma y'Ubumwe nyuma y’imyaka itandatu y’intambara, icyo gihugu kiracyarangwamo ibibazo by’umutekano muke.
Ubwumvikane buke bwa politiki buracyigaragaza ndetse n’isubiranamo ry’amoko.





Ibitekerezo 0