Uru ruzinduko rw’amateka Perezida Samia yagiriye mu Burusiya, rwatumye aba Perezida wa kabiri wa Tanzania ugiye muri icyo gihugu nyuma ya Mwalimu Julius Kambarage Nyerere wabusuye mu Ukwakira 1969.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania, byatangaje ko urwo rugendo rugamije gushimangira umubano mu ngeri zitandukanye zirimo dipolomasi, Politiki, ubukungu n’ibindi.
Ubutumwa bwatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga bukomeza buti “Uru ruzinduko rugamije kongera imbaraga muri dipolomasi, politiki, ubukungu, n’umubano w’amateka hagati ya Tanzania n’u Burusiya.”
Byanatangaje ko uru ruzinduko rushobora gusiga ibihugu byombi bigiranye amasezerano mu nzego zirimo uburezi, ikoranabuhanga, siyansi, ishoramari no mu rwego rw’itangazamakuru.
Biteganyijwe kandi ko abayobozi bombi baganira ku kuzamura ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi, kureba amahirwe y’ishoramari ku mpande zombi no korohereza abanya-Tanzania kohereza ibicuruzwa mu Burusiya.
Perezida Samia Suluhu Hassan yageze mu Burusiya ku wa 2 Kamena 2026. Biteganyijwe ko yitabira inama ya SPIEF 2026, ihuza abakuru b’ibuhugu na za Guverinoma yiga ku bukungu itangirira i Saint Petersburg mu Burusiya.
Ubucuruzi hagati y’u Burusiya na Tanzania bugeze ku gaciro ka miliyoni 307.5 $ ku mwaka.
Tanzania ifite intego ko yakongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, mu rwego rwo kugera ku cyerekezo icyo gihugu cyihaye cya 2050.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!