00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sunak atewe impungenge n’itora ritaha kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 February 2024 saa 10:06
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, atewe impungenge n’itora rizakorwa n’icyiciro cya nyuma cy’Inteko Ishinga Amategeko kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Mu Ukuboza 2023, guverinoma z’ibihugu byombi zavuguruye amasezerano ku bufatanye mu gukemura ibibazo by’abimukira no mu iterambere ry’ubukungu; afite ingingo nyamukuru yo kohereza abimukira i Kigali.

Kugira ngo iyi gahunda itangire gushyirwa mu bikorwa, byasabaga ko abagize imitwe yombi y’Inteko y’u Bwongereza batora, bakayemeza.

Habanje itora ryabereye mu cyiciro cya mbere [ni nk’umutwe w’abadepite], abashingamategeko bashyigikira Sunak ku bwiganze bw’amajwi.

Itora ritaha riteganyijwe mu cyiciro cya nyuma cy’Inteko [cyagereranywa na Sena], gusa Sunak mu kiganiro ‘People’s Forum’ cyateguwe na GB News, yagaragaje ko n’ubwo abona kohereza abimukira mu Rwanda ari bwo buryo bwonyine bwakemura ikibazo cyabo, atizeye neza ko iyi gahunda izemerwa.

Yagize ati “Kugira ngo dukemure iki kibazo cyose, dukeneye ubwugarizi. Dukeneye kuvuga ngo nuza mu gihugu cyacu mu buryo butemewe n’amategeko, ntabwo uzakigumamo. Turagusubiza mu gihugu cyanyu niba gitekanye, nk’uko twabigenje kuri Albania cyangwa ahandi hantu kandi ni ko gahunda y’u Rwanda iteye.”

“Turashaka ko iyi gahunda yemerwa mu Nteko Ishinga Amategeko ariko ku bw’amahirwe make ntabwo dufite ubwiganze mu cyiciro cya nyuma cy’Inteko. Ubu buri wese ari gushaka uko aduhagarikira muri iki cyiciro. Ibyo twabibonye mu cyiciro kibanza.”

Mu bo Sunak agaragaza nk’abazabangamira gahunda ye harimo abayoboke b’ishyaka Labour ndetse ahamya ko na bamwe bo muri Conservateurs bari kuganirizwa kugira ngo bazamutere umugongo; ibyatuma kohereza abimukira mu Rwanda bidashoboka.

Sunak yagaragaje ko abo mu cyiciro cya nyuma cy'Inteko bashobora kudatora iyi gahunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages