00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sunak n’umunyamakuru Piers Morgan bateze kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 February 2024 saa 05:51
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, n’umunyamakuru Piers Morgan wa Talk TV bateze Amapawundi 1000 (miliyoni 1.5 Frw) kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Mu kiganiro ‘Piers Morgan Uncensored’, Sunak yasobanuriye uyu munyamakuru ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ku bimukira kandi ko guverinoma yabo iri gukora ibishoboka kugira ngo iboherezeyo.

Sunak yasobanuye ko kandi mu gihe gahunda yo kohereza abimukira izaba yahawe uruhushya, guverinoma yabo izohereza benshi, ku buryo bizagera aho abinjira mu Bwongereza bitemewe n’amategeko bazabihagarika.

Piers yagize ati “Nshyizeho intego y’Amapawundi 1000 yazajya mu bikorwa by’ubugiraneza bigenewe impunzi, nkakubwira ko nta muntu n’umwe uzashyira mu ndege mbere y’amatora ataha, wakwemera gutega?”

Uyu muyobozi yasubije ati “Ndashaka gushyira abantu mu ndege.” Umunyamakuru yamusabye kumuha ikiganza, nk’ikimenyetso cy’uko yemeye iyi ntego, arakimuha, maze asubiramo ati “Birumvikana nshaka gushyira abantu mu ndege.”

Uyu munyamakuru yongeye ati “Amapawundi 1000?”, Sunak amusubiriramo bwa gatatu ati “Ndashaka gushyira abantu mu ndege. Ndi gukora cyane kugira ngo mbashyire mu ndege.”

Gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ishingiye ku masezerano guverinoma z’ibihugu byombi zagiranye muri Mata 2022, yavuguruwe mu Ukuboza 2023.

Sunak aracyategereje guhabwa uburenganzira n’urwego rwa nyuma rw’Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza, nyuma y’aho urwa mbere rwo rwamaze kwemeza ko rumushyigikiye, binyuze mu bwiganze bw’amajwi.

Ntabwo itariki y’amatora rusange yo mu Bwongereza iremezwa. Gusa bivugwa ko ashobora kuba muri uyu mwaka wa 2024 cyangwa bitarenze muri Mutarama 2025.

Sunak na Piers bemeranyije ku ntego y'amapawundi 1000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages