00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Syria yatangaje ko yiteguye kwinjira mu ntambara na Israel

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 12 February 2024 saa 07:48
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Syria, Faisal Mekdad, yatangaje ko igihugu cyabo cyiteguye gushoza intambara kuri Israel, igisigaye kikaba ari ingengabihe n’uko izakurikizwa.

Ibi Minisitiri Faisal yabitangaje kuri uyu wa 11 Gashyantare 2024 ubwo yari yasuwe na mugenzi we wa Iran, Hossein Amir-Abdollahian, i Damascus.

Baganiriye ku ngingo y’uburyo bahuriza hamwe imbaraga zo gufasha Palestine mu gihe Israel iri mu ntambara n’umutwe wa Hamas.

Minisitiri Faisal yagize ati "Syria ntiyigeze ishyigikira Israel kuva mu 1948 yashingwa, ubwo hadukaga intambara zeruye hagati ya Israel n’ibihugu byinshi by’Abarabu. Syria yatekereje gushoza intambara ku butaka bwa Israel kandi yiteguye kurwana izo ntambara gusa izagena igihe n’uburyo bizakorwamo. Syria yiteguye gutanga ikiguzi cyose byasaba kugira ngo yibohore."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko muri iyi ntambara, kimwe mu bizaba bigamijwe ari ukubohoza agace ka Golan Heights kuri ubu gacungwa n’ingabo za Israel kuva mu 1967.

Yavuze kandi ko kuba ku butaka bwa Syria habarizwa ingabo za Amerika na Turukiya abifata nk’ibinyuranyije n’amategeko. Yashinje Abanyamerika bari gufasha Israel gukora jenoside mu ntara ya Gaza.

Iki kirego cyiyongeraho kuba Amerika iherutse kugaba ibitero muri Syria ivuga ko iri kurasa ku mutwe w’iterabwoba wa Islamic Resistance, mu rwego rwo kwihorera ku gitero uyu mutwe wagabye muri Jordanie kigahitana abasirikare batatu b’Abanyamerika.

Impuguke muri politiki zo mu Burasirazuba bwo Hagati zigaragaza ko ibintu bigenda bisubira irudubi kuko hakomeje kwiyongera umwuka w’izindi ntambara mu gihe iya Israel na Hamas na yo igikomeje kandi ifite ubukana buremereye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages