00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 28 Mata 1994: Ibihumbi by’Abatutsi byiciwe muri ISAR Songa i Huye

Yanditswe na Dr Bizimana Jean Damascène
Kuya 28 April 2020 saa 01:16
Yasuwe :

Tariki 28 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu duce tumwe tw’Igihugu. Abatutsi biciwe muri Isar Songa Huye, ku musozi wa Rwamatamu ku Kibuye n’ahandi.

Oxfam yamaganye Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda

Tariki ya 28/4/1994, Umutegetsi w’Amerika Ushinzwe Afurika muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga, Prudence Bushnell yahamagaye Bagosora amubwira guhagarika ubwicanyi yari ayoboye hamwe na Leta y’abicanyi. Ibyo kwari uguta igihe kuko ubwicanyi bwakomeje, ndetse uwo munsi i Paris mu Bufaransa Jérôme Bicamumpaka wari minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Leta y’abicanyi yahaye ikiganiro abanyamakuru, akomeza ibinyoma bya Leta yari ahagarariye avuga ko nta bwicanyi buhari, ko imibare ivugwa irenga ibihumbi 100 ari ukubeshya.

Bagosora yamenyesheje abasirikari bakuru ko igikwiye ari ukongera ingufu muri dipolomasi, kugira ngo ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwoye kumenyekana, ndetse banashake uko babwikuraho.

Nyamara tariki ya 28/4/1994, Ishyirahamwe OXFAM ryasohoye itangazo ryamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.

Abatutsi biciwe ku musozi wa Kizenga, Rwamatamu no ku Kivu, Kibuye

Kizenga ni umusozi muremure uteyeho ishyamba ryinshi. Mmu 1994 Abatutsi ba mu cyahoze ari Komine Rwamatamu (mu Mirenge ya Gihombo na Mahembe) bari bahaturiye bariyegeranyije bawuhungiraho. Kuwa 28/04/1994 nibwo igitero cyari kiyobowe na Obed Ruzindana n’interahamwe zo ku Mugonero, hamwe n’interahamwe za Yusufu zari zatabajwe na Ruzindana ndetse n’Intagorwa z’Abahutu zo ku Mugonero zazamutse uwo musozi zirabica kuko zari zifite imbunda na za gerenade. Ababashije kurokoka benshi bamanutse bagana ku Kivu cya Mugonero basanga amato bayahishe, nabo barishwe.

Abatutsi biciwe muri ISAR Songa, Huye

Interahamwe n’abahutu baturukaga Maraba na Kinyamakara batangiye kujya baza gutera bambutse Mwogo ariko bakaba bari bafitanye gahunda n’abahutu bamwe b’I Ruhashya na Rusatira. Abaturage bishyiraga hamwe hatitawe ku bwoko bakajya kubakumira ariko biba iby’ubusa kuko baje kuza ari benshi n’abasirikare n’imbunda. Abatutsi barahunze ari benshi bakambika ku musozi wa Rubaba n’uwa Sazange bategereza uko biza kugenda. Bucyeye bigeze nka saa tatu nibwo abicanyi bateye bahera Rwaniro na Kibika, abandi bazamuka Gashoba na Kiboga ariko basahura, batwika bakica n’Abatutsi basanze mu mayira.

Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Rubaba biyemeje kujya guhangana n’abicanyi. Bigabanyijemo amatsinda abiri bamwe bamanuka bagana mu kibaya. Bageze kwa Rubayiza basangayo abarimo gusahura banatwika amazu, barabirukankana bageze hafi yo mu kibaya bahura n’abicanyi bari bamaze gutsindwa I Kiboga maze barisuganya bahindukirana abo basore b’Abatutsi barabarasa n’imbunda babasubiza I Rubaba.

Mu gusubira inyuma bagendaga babona inzu z’abahutu zashyizweho ikimenyetso (urukoma, umugozi) kugira ngo batazisahura bakanazitwika. Kuri 24/04/1994 nibwo bamwe baciye I Songa berekeza Amayaga barara ahitwa mu Gatugunguru abanyamayaga babambuye inka zabo.

Abasirikare ba Leta hamwe n’abajandarume b’i Nyanza boherejwe na François-Xavier Birikunzira nibo bakusanyirije Abatutsi i Songa bababwira ngo nibanga kuhajya ibyo bika (inka) byabo barabirya.

I Songa hiciwe abatutsi barenga ibihumbi mirongo ine (40,000). Abagera ku bihumbi 7,000 bari hejuru y’umusozi, ariko abana n’abagore bari hepfo y’uwo musozi ahitwa mu Munyinya wa Songa. Iyo ibitero byazaga buri saha, Sinzi Tharcisse yayoboraga abasore ku nkengero y’inkambi bakabirwanya bakabitsinda. Bazanaga n’imbunda ariko uko barasa amasasu abasore b’abatutsi aho kuyahunga bakaryama bakagendera hasi babasanga. Abicanyi bananiwe nibwo bagiye gusaba abajandarume I Nyanza.

Igitero cyo ku wa 28/04/1994 ari nacyo cyabamaze, cyari kigizwe n’abajandarume benshi barenga 60, bafite imbunda zikomeye nka machine gun na za lance rochettes, baza bakoze umurongo utambitse, bamanuka bagota inkambi bakabateramo na za strims. Mbese baje nk’abaje kurwana n’ingabo zikomeye kuko mbere yuko baza bari barumvise ko abo batutsi basubijeyo ibitero byinshi by’abicanyi kandi baturutse ahantu henshi hatandukanye.

Ku rundi ruhande hari abaturage benshi cyane bitwaje intwaro gakondo bakoze imirongo ihagaze. Kubera urusaku rwinshi rw’amasasu abantu batari bamenyereye n’ urusaku rw’interahamwe zaturutse impande zose rwatumye benshi batabasha no guhunga kubera ubwoba, ku buryo bamwe baraswaga abandi batemagurwa n’interahamwe. Abandi bishwe umugenda biruka bagwirirana bakandagirana bakomeza inzira igana I Burundi. Abenshi babatsinze i Gakoma aho bita kwa Kantano, abandi bagoterwa aho bita mu i Ramba muri komini Muyanga barabararira babica mu gitondo. Abashoboye kwambuka i Burundi bagera ku 108.

Ubwicanyi bw’i Songa bwayobowe na Burugumesitiri NYAWENDA Esdron, afatanyije na NKUSI Augustin wari diregiteri w’umushinga w’ubuhinzi bw’umuceri. Aba bombi ubu ngubu bahungiye mu Bubiligi.

Muri ISAR Songa hiciwe abatutsi barenga ibihumbi mirongo ine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages