Telefone Tecno na MTN Rwanda byamurikiye i Kigali ku mugoroba w’itariki 27 Werurwe 2026, izamamazwa n’umuhanzi The Ben usanzwe yamamariza Tecno.
Yamuritswe binyuze mu bufatanye MTN Rwanda ifitanye na Tecno, aho abazagura iyo telefone ari nshya bazajya bahabwa gigabytes 15 za internet buri kwezi mu gihe cy’amezi atatu.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye telefone zigezweho muri MTN Rwanda, Edwin Vita yavuze ko iyo sosiyete kandi izajya ifasha abagura telefone badafitiye amikoro rimwe kujya bafashwa kuzishyura mu byiciro binyuze muri gahunda yayo yiswe Tunga Tachi.
Ati “Hari uburyo bwa MTN Tunga Tachi aho umuntu ashobora kuzana amafaranga make andi agahitamo kuzagenda ayishyura mu mezi atatu, atandatu cyangwa umwaka. Muri icyo gihe azamara yishyura azajya abona Gigabytes eshanu buri kwezi n’iminota yo guhamagara.”
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Tecno Rwanda, Mucyo Eddy, yavuze ko iyo telefone nshya yashyizwe ku isoko ifite akarusho ko gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) muri serivisi nyinshi.
Ati “Ikoresha AI mu bintu byinshi haba kuri camera aho mu gufotora ishobora kongeramo ikintu runaka cyangwa ukagikuramo. Ishobora kandi nko kuyibwira ikumva amajwi ikagukorera inshamake y’ibyavuzwe cyangwa inyandiko. Hari n’uburyo uyihuza n’isaha wambaye ikabasha kukubwira uko ubuzima bwawe buhagaze.”
Tecno Camon 50 Series iboneka ku mashami ya MTN n’amaduka ya Tecno ikaba igura 465.000 Frw. Ifite camera eshatu z’inyuma zifite megapixel 50 ku buryo ibasha no gufotora ikintu kiri kure kand ntiyangizwa n’amazi cyangwa ibindi bisukika.
Ifite batiri irambana umuriro kuko ifite ubushobozi bwa 5000mAh kandi ikagira n’ububiko bwagutse ku buryo ‘applications’ zitunganya amafoto n’amashusho zibasha gukora neza. Ifite RAM ya Megabytes 12 ishobora kongerwaho izindi 12.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!