Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo, Robert Dussey, yabigarutseho ku wa Mbere tariki 13 Mata 2026 mu kiganiro na Reuters.

Ati “Ingano ya Afurika mubona ku ikarita y’Isi si yo, ndasaba ko habaho ukuri gushingiye ku bushakashatsi.”

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) wasabye Togo gutangiza umushinga wo gukosora ikarita y’Isi kugira ngo hacike ikoreshwa rya Mercator muri guverinoma n’Imiryango Mpuzamahanga.

Ikarita y’isi ya Mercator yahimbwe na Gerardus Mercator mu 1569, ni yo ikoreshwa cyane mu mashuri no mu bigo bitandukanye, yerekana Afurika nk’umugabane muto cyane urushwa ubuso n'ibirwa bimwe, bishobora gutuma abantu bawutekereza nk’ahari ibihugu by’agaciro gake.

Umushinga wo kuvugurura ikarita y’Isi ushyigikiwe n’imiryango itandukanye nka Africa No Filter na Speak Up Africa isaba ko hashyirwaho ubuso bwa nyabwo bw’ibihugu n’ingano yabyo.

Umuyobozi wa Africa No Filter, Moky Makura yagize ati “ Gusaba ibishushanyo byerekana ingano nyayo si amakarita gusa, ahubwo ni intambwe yo gutuma isi ibona Afurika uko iri.”

Yakomeje avuga ko bamaze gutegura imbanzirizamushinga izaganirwaho imbere y’akanama k’ibihugu binyamuryango bya Loni muri Nzeri 2026, ndetse ibihugu bikazatora bakamenya ibiwushyigikiye.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka AU yasabye ibihugu binyamuryango byayo 55 kutongera gukoresha ikarita ya Mercator no gusaba ko habaho umucyo ku ngano nyayo y’ibihugu by’isi.

Afurika yifuza ko ikarita y'Isi ivugururwa hakagaragazwa ingano yayo nyakuri
Afurika yifuza ko ikarita y'Isi ivugururwa hakagaragazwa ingano yayo nyakuri
Togo yasabye Loni ikarita y’isi ivuguruye yerekana ingano nyayo ya Afurika
Togo yasabye Loni ikarita y’isi ivuguruye yerekana ingano nyayo ya Afurika