00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Toulouse: Ikirego cya Ngenzi ukekwaho uruhare muri Jenoside cyateshejwe agaciro

Yanditswe na

Victor Dusabe

Kuya 2 March 2015 saa 08:07
Yasuwe :

Urukiko rw’Ubujurire rwa Toulouse mu Bufaransa rwatesheje agaciro ikirego cy’Umunyarwanda, Octavien Ngenzi, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi wari waruregeye avuga ko yiswe umunyabyaha kandi icyaha kitaramuhama.

Mu kirego Ngenzi yari yatanze yaregaga Ihuriro ry’imiryango igamije gushakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi (CPCR) ko ryamuhamije icyaha mu gihe umuntu utaraburana afatwa nk’umwere kugeza icyaha kimuhamye.

Urukiko rwa Toulouse rwashimangiye umwanzuro wavuye mu rw’ibanze ruhamya ko ibyo CPCR yanditse ku rubuga rwayo nta burenganzira bwa Ngenzi byahonyoye nk’uko abivuga.

Alain Gauthier, Umuyobozi wa CPCR asanga kuba Ngenzi yarabareze kwari ukubatesha igihe gusa ikibanze ngo n’uko ukuri kwagaragaye.

Agira ati “Uyu mwanzuro wari witezwe, turashima abunganizi bacu kubwo akazi bakoze. Ariko tunababajwe n’imbaraga twatakaje n’amafaranga yatanzwe ku bintu bitari bikwiye gutabwaho umwanya.”

Ngenzi yari yasabye ko urukiko rukurikirana Alain Gauthier na CPCR kuko batitaye ku bwere bwe igihe atarahamwa n’icyaha.

Ngenzi yari Burugumesitiri wa Komini Kabarondo mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakozwe ku wa 13 Mata 1994.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages