Leta y’u Rwanda ifite intego yo kubaka muri aka karere ibikorwaremezo byinshi bishingiye ku bukerarugendo ndetse n’iterambere ry’ubukungu bushingiye ahanini ku bucuruzi, kugira ngo kazabe igicumbi gihamye cy’ubukerarugendo ku rwego rw’igihugu.
Ibi bizaba byiyongera kuri hoteli ziri ku rwego mpuzamahanga nka Wilderness Bisate, Wilderness Sabyinyo, Singita Kwitonda Lodge, One & Only Gorilla’s Nest na Amakoro Songa Lodge ziherereye munsi y’ibirunga n’izindi ziri mu mujyi rwagati nka Fatima Hotel, Classic Hotel, Virunga Hotel na Hotel Muhabura.
Bivuze ko niba ugeze i Musanze uyu munsi, ukazasubirayo mu myaka 25, uzasanga umujyi w’aka karere kabarizwamo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga warabaye nk’imwe abenshi bifuza guturamo i Burayi na Amerika.
Kugira ngo Musanze iteye imbere kuri uru rwego izabeho, byasabye ko itegurirwa igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze n’imitunganyirize by’ubutaka kijyanye n’icyerekezo 2050, cyemezwa mu Iteka rya Minisitiri No 006/25/10/TC ryo ku wa 28/07/2025.
Imishinga iteganyirijwe akarere ka Musanze ishingiye ahanini ku guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo rufitiye abaturage akamaro ndetse no kubaka ibikorwaremezo bifasha abagatuye n’abagasura kubona serivisi bakenera mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Isura nshya y’umujyi
Ibyiza nyaburanga biri mu karere ka Musanze birimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga icumbikiye ingagi zo mu misozi miremire, Ikiyaga cya Ruhondo, ishyamba rya Buhanga (ryimikirwagamo abami) riri ku buso bwa hegitari 31 n’ubuvumo bwa Musanze.
Ikibuga cy’indege gito cya Musanze ni igikorwaremezo cy’ingenzi ku bakerarugendo basura ibyiza nyaburanga bitatse aka karere. Mu rwego rwo gufasha abakerarugendo kubigeraho biboroheye, hari gahunda yo kucyagura.
Akarere ka Musanze kazaba gafite “Ruhengeri Convention Centre”, inyubako izajya yakira inama zo ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga, yunganira Kigali Convention Centre iri mu mujyi wa Kigali.
I Musanze hari ibitaro bimwe byo ku rwego rw’akarere, ibigo nderabuzima 17, amavuriro y’ibanze 32 n’andi atandatu yigenga. Leta y’u Rwanda iteganya kongera ibi bikorwaremezo, ku buryo mu 2050 hazaba hari ibitaro bibiri, buri murenge ukagira ibigo nderabuzima bibiri.
‘Canopy Walkway’ mu birunga
Kimwe mu bishimisha abasura Pariki ya Nyungwe mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda ni ukugendera ku kiraro cyo mu kirere, ureba munsi yawe inkende, inyoni n’ibiti byiza biyitatse.
Byagaragaye ko mu basura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga harimo abari mu zabukuru batoroherwa no kuzamuka imisozi yaho, ku buryo bakenera akabando cyangwa se ababafasha ibikapu bakanabasindagiza.
Ni muri urwo rwego hafashwe icyemezo cyo kuzubaka inzira yo mu kirere (Canopy Walkway) mu birunga, izafasha abakerarugendo gutembera iyi Pariki, bishimira kureba ibinyabuzima birimo ingagi, imbogo, inkende n’inkima.
Santere ya Byangabo iteye imbere
Santere ya Byangabo iherereye mu bilometero 12 uvuye mu mujyi wa Musanze. Ifite isoko riremwa cyane n’abaturuka mu karere ka Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, bituma ryinjiriza cyane Akarere ka Musanze.
Iyi santere iri ku rwego rw’umujyi muto iri ku buso bwa hegitari 448,9, mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Musanze, izubakwamo agakiriro hafi y’isoko mu rwego rwo kongera imirimo ihangwa.
Bitewe n’abagana iyi santere byitezwe ko bazakomeza kwiyongera, hari gahunda yo kwagura isoko ryayo ndetse biteganyijwe ko hazubakwa gare izajya yakira abagenzi bakoresha umuhanda munini wa Musanze-Rubavu.
Byangabo izubakwamo site igezweho yo gushyiramo imyanda ituruka mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse no mu baturage mu rwego rwo kuvugurura gahunda y’isuku mu mijyi.
Mu 2050, ubutaka bungana na 56,8% bwo mu Byangabo buzaba ari ubwo guturaho kandi hazaba hemerewe kubakwa inzu zirimo izigeretse ariko zitari ndende cyane. 10,3% buzaba ari ubw’ibikorwa rusange, 7,3% buzaba bugenewe ibikorwa by’ubuhinzi bwo ku rwego rw’umujyi, 4,2% buzaharirwe amashyamba.
Kinkware na Kampara i Nyakinama
Santere ya Kinkware na Kampara zifite ubuso bwa hegitari 620. Ziherereye mu bilometero 7 uvuye mu mujyi wa Musanze rwagati. Ni ho hari Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Rwanda Peace Academy n’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro, RP/Musanze.
Biteganyijwe ko izi santere ziri ku rwego rw’umujyi muto zizakomeza gutera imbere bitewe n’ibikorwaremezo bizirimo ndetse n’imirimo ikorerwamo no mu bice bihegereye irimo ubucuruzi buciriritse, ubukorikori n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Kugira ngo ibikorwa byo muri izi santere bizarusheho kugenda neza, hazavugururwa umuhanda wa Musanze-Nyakinama-Vunga-Janja kandi zizubakwamo agakiriro kagezweho hagamijwe gufasha abakora imirimo y’ubukorikori.
Leta y’u Rwanda iteganya kuvugurura site y’ubukerarugendo ya Nkotsi na Bikara iherereye mu Murenge wa Nkotsi, kugira ngo abayigana bazakomeze kuryoherwa na serivisi zihatangirwa, bishimira ibyiza nyaburanga biyitatse.
Umudugudu wa Cyahafi imbere y’ibirunga
Biteganyijwe ko mu mirenge 15 yose igize akarere ka Musanze hazubakwa imidugudu igezweho. Muri rusange hazubakwa inzu zizacumbikira imiryango 200.750 irimo 112.500 yo mu mujyi, 13.250 yo muri santere zunganira umujyi na 75.000 mu byaro.
Mu marembo y’ibirunga nka Sabyinyo hazubakwa umudugudu ugezweho wa Cyahafi uzacumbikira imiryango isanzwe ihatuye ndetse n’abandi bashobora kuhimukira. Hazaba hari inzu nziza zizaba zubatswe mu buryo butandukanye.
Nk’uko byagenze ku midugudu y’icyitegererezo yamaze kubakwa, umudugudu wa Cyahafi uzaba ufite agace kahariwe ubucuruzi, ibikorwaremezo rusange nk’amashuri mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi zose bakenera.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko akarere ka Musanze kari gatuwe n’abaturage 476.522. Iteganyamibare rigaragaza ko mu 2035 kazaba gatuwe na 607.163, bagere ku 803.000 mu 2050.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!