00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twitter iri kwitegura intambara ishobora gutuma Elon Musk ayigura ku ngufu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 July 2022 saa 09:53
Yasuwe :

Mu buryo butari bwitezwe, Elon Musk, umukire wa mbere ku Isi ubarirwa umutungo wa miliyari 233$, yatunguranye avuga ko yifuza kuva mu masezerano yo kugura Twitter, urubuga nkoranyambaga rugenzurwa n’Ikigo cya Twitter Inc. rukaba mu za mbere zikomeye ku Isi, aho rukoreshwa n’abarenga miliyoni 450 buri kwezi.

Musk watangiye gukoresha uru rubuga mu 2009 ni umwe mu bakurikirwa cyane kuko abarenga miliyoni 100 bamukurikira. Mu mpera za Mata uyu mwaka, uyu mugabo ukize kurusha abandi bose ku Isi, yaciye igikuba avuga ko yifuza kugura Twitter ikaba umutungo we, aho yavugaga ko ‘kuyigira umutungo w’umuntu ku giti cye ari bwo buryo bwonyine bwo kuzana impinduka zifatika kuri Twitter.’

Iyi yaje ari inkuru idasanzwe kuko uyu mugabo yari yarakunze kuvuga ko atishimira uburyo imbuga nkoranyambaga zikoresha mu gukumira ibitekerezo bifatwa nk’ibikwirakwiza ibinyoma. Ubu buryo bwakoreshejwe cyane nko ku bijyanye n’icyorezo cya Covid-19 n’inkingo zagikurikiye, aho wasangaga imbuga nka Twitter na Youtube zisiba ibitekerezo bifatwa nk’ibirimo ibinyoma, biyobya abantu.

Benshi mu bagizweho ingaruka n’ibi byemezo bishimiye cyane iri gurwa, na cyane ko Musk yari yaragaragaje ko nawe adashyigikiye uburyo bwo gusiba ubutumwa cyangwa gukumira ko busakara henshi, akavuga ko ubu ari uburyo bwo kuniga uburenganzira bwo kwishyira ukizana no kuvuga icyo umuntu atekereza.

Imishyikirano hagati ya Musk na Twitter yaratangiye, uyu mugabo wari ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 298$, yemera kwishyura miliyari 44$ kugira ngo azegurirwe Twitter. Aha niho havutse ikibazo cya mbere, kuko byavugwaga ko Musk yishyuye amafaranga menshi ugereranyije n’agaciro ka Twitter.

Ibi ntabwo byabaye ikibazo kinini kuko Musk yari yaragennye uburyo bwo kuzishyuramo aya mafaranga, aho yagombaga gukoresha miliyari 33$ ze andi akayakura mu nguzanyo za banki, kandi yari yaramaze kubona izemera kuzamuha amafaranga.

Impande zombi zatangiye imishyikirano y’ibigomba kuba bikubiye mu masezerano y’iri gurwa, Inama y’Ubutegetsi ya Twitter ibiha umugisha ariko hasinywa amasezerano yavugaga ko uruhande ruzikura mu masezerano rugomba kuzishyura urundi agera kuri miliyari 1$.

Musk yahise agaragaza ikibazo cy’uko Twitter ifite abantu benshi bakoresha konti zayo ariko atari abantu b’ukuri. Ni ukuvuga ko badafite amazina azwi mbega ku buryo kumenya abakoresha izo konti zabo ari ikibazo. Mu buryo bw’ubucuruzi, Musk yagaragazaga ko iki ari ikibazo gishobora kubangamira intego ze kuko bigoye kumenya umubare w’ukuri w’abantu bakoresha Twitter.

Yasabye ko yabwirwa umubare wa konti zimeze gutyo, Twitter imubwira ko zigize 5% gusa bya konti zikoresha Twitter mu buryo buhoraho, ndetse banamwereka uburyo bakoresha basiba konti nk’izo n’uburyo bazivumbura. Musk yarabyanze, akavuga ko umubare w’abakoresha izo konti urenga 20% by’abakoresha Twitter bose.

Nyuma y’impaka ndende, uyu mugabo yemeye ko azagura Twitter nubwo iki kibazo kitari cyagasobanuka neza, ndetse yaje gushyira hanze gahunda afitiye uru rubuga nkoranyambaga, zirimo ko abarenga miliyari bagomba kurukoresha ndetse n’uburyo rwagombaga kugenda rubyara inyungu.

Byageze n’aho Musk agirana inama n’abakozi ba Twitter, barimo kumwitegura nk’Umuyobozi Mukuru wabo, byose byerekana ko nta kabuza ibyo kugura uru rubuga bizabaho nubwo hari ukutumvikana hagati y’impande zombi.

Icyakora iki kibazo cya konti zikoreshwa kuri Twitter ariko usanga ba nyirazo batazwi neza cyakomeje kuzamuka cyane, amakuru akavuga ko ari nayo ntandaro yo kuba uyu mugabo yarafashe icyemezo cyo kubwira ubuyobozi bwa Twitter Inc. ko ibyo kugura Twitter abivuyemo.

Icyakora ntabwo ari ugupfa kubivamo gutyo gusa kuko urebye aho imishyikirano yari igeze, atari ikintu cyoroshye ko uyu mugabo yagenda bimworoheye.

Amakuru avuga ko Twitter Inc. ishobora kujyana Musk mu nkiko, aho ashobora gutegekwa kugura urubuga rwa Twitter uko byagenda kose. Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Twitter Inc. Bret Taylor, yavuze ko bizeye ko ibyemeranyijweho na Musk bizashyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Inama y’Ubutegetsi ya Twitter irajwe ishinga no kurangiza amasezerano y’ubwishyu ndetse n’ibindi byemeranyijweho na Musk, ndetse [dufite] gahunda yo gukoresha inzira z’amategeko kugira ngo iri gurwa rishyirwe mu bikorwa. Dufitiye icyizere Urukiko rwa Delaware.”

Bivugwa ko Twitter ikeka ko mu gihe Musk ataba ayiguze nk’uko byatangajwe, akabikora ashingiye ku kibazo cya konti z’uru rubuga zitizewe, bishobora kugira ingaruka mbi ku ishoramari rwakira, kuko abashoramari barutera icyizere bashingiye ku gisa nk’imikorere yarwo itari myiza.

Ubwo Musk yatangazaga ko agiye kugura Twitter, icyo gihe umugabane umwe wari ufite agaciro ka 51$. Kuva icyo gihe kugera ubu, agaciro k’umugabane karagabanutse, aho kamaze kugera kuri 36$. Iri takazagaciro ry’imigabane ni kimwe mu bibazo ubuyobozi bwa Twitter bubona gishobora gukongezwa n’iri subukwa, kandi bikaba byatuma iki kigo kirushaho kujya habi, mu gihe ihangana n’izindi mbuga nkoranyambaga zirimo nka Truth Social ya Donald Trump, rikomeje kwiyongera.

Kuva muri Mata uyu mwaka, ubwo Musk yashyiraga ku mugaragaro gahunda ye yo kugura Twitter, umutungo we umaze kugabanukaho miliyari 65$, bamwe bagakeka ko ibi nabyo biri mu bituma uyu mugabo usanzwe ayobora Tesla na SpaceX, ashobora kuba atacyifuza gutakaza andi mafaranga menshi mu kugura Twitter.

Elon Musk ashobora kugezwa mu nkiko zishobora kumutegeka kugura Twitter

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages