Ni ubutumwa yatangiye mu itangazo yashyize hanze, rirebana n’imyigaragambyo Abanye-Congo bamaze iminsi bakorera i Kinshasa, bamagana ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, babishinja kutagira icyo bikora ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC.
Minisitiri Lahbib yagize ati “Ubutegetsi bwa RDC bwashyize hanze amatangazo avuga ku bufatanye bw’ingabo z’igihugu na FDLR. Ni ngombwa ko ubufatanye n’imitwe yitwaje intwaro buhagarara kandi imvugo z’urwango n’izihamagarira urugomo zigahagarara.”
Mu gihe imirwano hagati y’ingabo za RDC (FARDC) zikomeje kurwana n’umutwe witwaje intwaro wa M23, Minisitiri Lahbib yagaragaje ko intambara atari yo yahagarika aya makimbirane, asaba ko hashakwa ibisubizo binyuze mu nzira ya dipolomasi.
Yagize ati “Igisubizo cy’amakimbirane, uko yaba ameze kose, ntabwo gishakirwa mu mbaraga z’igisirikare. Ni ngombwa ko hifashishwa imbaraga za dipolomasi binyuze mu byemezo byafashwe n’akarere kandi abo bireba bagakurikiza ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe. Ikindi, dukwiye kurandura imizi y’aya makimbirane, ni bwo abaturage bazashobora gutera imbere.”
Ibihugu bikomeye ndetse n’Umuryango w’Abibumbye bikomeje gusaba ko imirwano ibera mu burasirazuba bwa RDC ihagarara, impande zihanganye zikaganira ariko ubutegetsi bw’iki gihugu bubitera utwatsi, bukagaragaza ko buzatsinda iyi ntambara bubifashijwemo n’igisirikare kiri kuvugururwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!