00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: IGIHE yahawe igihembo nk’igitangazamakuru gikunzwe muri Diaspora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 December 2017 saa 02:51
Yasuwe :

IGIHE yegukanye igihembo mu byatanzwe na ‘Nshuti Merits & Awardz’ 2017 nk’igitangazamakuru gikurikirwa cyane n’Abanyarwanda baba mu mahanga.

‘Nshuti Merits & Awardz’ ni ibihembo bitangwa n’urubyiruko rwo mu Rwanda n’u Burundi ruba mu Bubiligi n’abandi banyafurika baba mu Burayi, hagamijwe gushishikariza urubyiruko rwifitemo impano kurushaho kuyibyaza umusaruro.

Ibi bihembo ngarukamwaka bitangirwa mu Bubiligi hagamijwe guhemba ba rwiyemezamirimo, abahanzi n’abandi baba babaye indashyikirwa mu byo bakora, bigategurwa n’Umuryango Nshuti Modeling washinzwe mu 2014 n’Umunyarwanda Hervé Crédous.

Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya kabiri cyabereye ahitwa “Aadocks Bruxelles”, IGIHE ihembwa nk’igitangazamakuru gihiga ibikorera kuri internet mu gufasha abari muri Diaspora kumenya amakuru.

Uretse igitangazamakuru, Abanyarwanda bakorera mu Bubiligi barimo Umufototozi wa IGIHE mu Burayi, Jessica Rutayisire, nabo bagiye bahembwa mu byiciro bitandukanye muri ibyo bihembo byatanzwe kuwa 9 Ukuboza 2017.

Mu bahawe ibihembo, Umuhanga mu kuvanga imiziki yabaye Dj Saido, Umufotozi mwiza aba Jessica Rutayisire ukorera IGIHE mu Burayi, indirimbo nziza y’amashusho iba “Mfate” ya Rtagg.

Indirimbo y’amajwi yahembwe na yo ni iya Rtagg yitwa Ting Dance; Itsinda ryahize andi riba Ingangare, mu gihe Itsinda ry’ababyinnyi beza ryabaye Mad Em Dancers, naho umuraperi wahembwe aba MLambert.

Icyo gikorwa cyanasusurukijwe n’abahanzi barimo Kode [wamenyekanye nka Ngeruka Faycal] na Gayle bo Rwanda na Ms Sunshine wo muri Kenya waherekejwe n’Itsinda ry’ababyinnyi rya Mad Em Dancers.

Abegukanye ibi bihembo batoranyijwe binyuze mu buryo bw’amatora, yafunguwe kuwa 2 Ugushyingo 2017 akarangira mbere y’amasaha make ngo hatangazwe abahize abandi.

IGIHE yari iherutse guhabwa igihembo ngarukamwaka mu bitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bizwi nka “Rwanda Development Journalism Awards 2017” mu birori byahuriranye no kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru.

Umufototozi wa IGIHE mu Burayi, Jessica Rutayisire,ashyikirizwa igihembo
Umufototozi wa IGIHE mu Burayi, Jessica Rutayisire, amaze gushyikirizwa igihembo
IGIHE yahawe igihembo nk'ikinyamakuru gikurikirwa cyane n'abanyarwanda muri Diaspora
Kode [wamenyekanye nka Ngeruka Faycal] ashyikiriza igihembo umwe mu babitsindiye
Abandi bantu batandukanye begukanye ibihembo kubera ibikorwa by'indashyikirwa bagezeho
Ibi bihembo bitangwa hagamijwe gushishikariza urubyiruko rwifitemo impano kurushaho kuzibyaza umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages