Uwo mugabo yatawe muri yombi na Polisi kuri uyu wa Gatandatu ashinjwa gukorakora umukobwa wari umwicaye imbere mu rugendo rw’indege yavaga mu Rwanda.

Ikinyamakuru Mumbai Mirror cyatangaje ko uwatawe muri yombi atuye muri Leta ya Gujarat iri mu Burengerazuba bw’u Buhinde.

Umukobwa wakorakowe bivugwa ko yari asanzwe ari umunyeshuri w’imyaka 21 wiga muri imwe muri Kaminuza mu Rwanda ariko akomoka mu Buhinde.

Polisi ivuga ko mu rugendo bakoze bava mu Rwanda bajya Mumbai, uwo mukobwa yagiye yicaye imbere ya Ankit Patel. Ngo uregwa yakorakoye uwo mukobwa inshuro nyinshi.

Bageze ku kibuga cy’indege i Mumbai, umukobwa yihutiye kubimenyesha Polisi ihita ita muri yombi ukekwa.

Uwatawe muri yombi arashinjwa gukorakora umukobwa bari bari kumwe mu ndege
Uwatawe muri yombi arashinjwa gukorakora umukobwa bari bari kumwe mu ndege