Iki gihugu cyatangiye kohereza abasirikare muri iyi ntara mu mwaka ushize, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye muri Kanama 2023.
Aba basirikare batangiye gufasha aba RDC mu rugamba rwo kurwanya M23 tariki ya 1 Ukwakira 2023, nyuma y’agahenge hagati y’impande zihanganye kari kamaze iminsi.
Muri teritwari ya Masisi bivugwa ko hapfiriye abasirikare benshi b’u Burundi kuva binjira muri iyi ntambara, harimo abafite amapeti yo hejuru nka Major Ernest Gashirahamwe, Maj Onesphore Ndayiragije, Maj Adrien Sindayihebura na Maj Pascal Ngendakumana.
Hari n’abandi M23 yafashe mpiri gusa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yarabihakanye, abita abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara usanzwe urwanira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
N’ubwo Ndayishimiye asa n’uwagerageje guhisha ugutsindwa kw’ingabo z’u Burundi, amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyaruguru yakomeje guhamya ko urugamba rwagoye abasirikare yohereje.
Byageze aho abasirikare bamwe banga kurwana na M23, bitewe n’impamvu zirimo kuba abasirikare ba RDC babatererana ku rugamba, barwanira hamwe n’imitwe y’inyeshyamba yitwara nabi no kuba amafaranga basezeranyijwe hashingiwe kuri aya masezerano batayishyurwaga yose.
Mu rwego rwo kuziba icyuho cy’abasirikare bapfuye, abakomeretse ndetse n’abanze kurwana na M23, Perezida Ndayishimiye yategetse ko muri Kivu y’Amajyaruguru hoherezwa abandi dore ko bivugwa ko umusirikare umwe yishyurwa amadolari 5000.
Tariki ya 2 Gashyantare 2024, Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Burundi, Général Prime Niyongabo, ashingiye ku itegeko rya Ndayishimiye, yashyize umukono ku rutonde rw’abasirikare 614 bo gusanga bagenzi babo muri RDC, bagize Batayo ya 9 ya TAFOC (Task Force Operation of Congo).
Aba basirikare bayobowe na Lieutenant Colonel Ndayishimiye Aaron waturutse muri Batayo y’112 mu ngabo z’u Burundi, akaba yungirijwe na Major Pamphile Nizonkiza na we waturutse muri iyi batayo.
Ku rutonde hariho abandi ba Major bane, ari bo Thomas Bukuru, Jean Paul Nyabenda, Serge Ndikumana na Adolphe Ndayisenga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!