Umuyobozi wungirije w’ibiro by’igisirikare cy’u Burusiya, Colonel General Sergey Rudskoy kuri uyu wa 19 Gashyantare 2024 yatangarije ikinyamakuru Krasnaya Zvezda ko aba basirikare boherejwe kugira ngo bakoreshe intwaro Abanya-Ukraine batari kubasha.
Col Gen Rudskoy yagize ati “Abasirikare ba NATO bigize abacancuro bari muri ibi bikorwa bya gisirikare. Bakoresha intwaro zikumira ibitero byo mu kirere, izirasa roketi nyinshi, bakajya no kugaba ibitero.”
Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya isobanura ko kuva muri Gashyantare 2022, iyi ntambara imaze kwicirwamo abacancuro b’abanyamahanga barenga 5900, mu gihe abasirikare ba Ukraine bapfiriyemo bari hafi ya 160.000.
Yatangaje kandi ko muri Mutarama 2024, u Burusiya bwiciye mu gitero abacancuro biganjemo abavuga Igifaransa barenga 60. U Bufaransa bwasobanuye ko Abafaransa bariyo bagiye ku giti cyabo, igihugu kitabohereje.
Igisirikare cya Ukraine cyo kigaragaza ko kugeza kuri uyu wa 19 Gashyantare abasirikare b’u Burusiya 403.720 bamaze kuzira iyi ntambara kuva yatangira mu 2022. Gisobanura ko uyu mubare ukubiyemo abapfuye n’inkomere.
Kugeza magingo aya, NATO igizwe n’ibihugu 30 birimo Amerika, u Bufaransa, u Budage n’u Bwongereza. Ibi ni byo byafashe iya mbere mu guha Ukraine intwaro ziyifasha guhangana n’u Burusiya, zirimo izirasa missile nka HIMARS, Patriots n’ibifaru nka 31M1 Abrahams, Leopard na Challenger.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!