Itsinda ry’Abanyarwanda baheruka gufatirwa mu Bwongereza kubera gukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bagejejwe imbere y’Urukiko rw’i London mu Bwongereza. Ubushinjacyaha bwasabye ko bakoherezwa mu Rwanda bidatinze.
Abo bafashwe ni Emmanuel Nteziryayo, Charles Munyaneza na Celestin Ugirashebuja bahoze ari ba Burugumesitiri mu gihe cya Jenoside baregwa kuba baragize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Abandi ni Dr Vincent Bajinya, wari umuganga mu bitaro bya Kigali, uregwa kuba yarashishikarije Abahutu kwica Abatutsi mu nama yagiye ayobora, ndetse akagira uruhare mu gushyiraho bariyeri zicirwagaho Abatutsi.
Uwa gatanu ni Celestin Mutabaruka wari umuyobozi w’Umushinga w’ubuhinzi igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na we akaba ashinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bariya bane ba mbere bafatiwe mu Bwongereza mu kwezi k’Ukuboza 2006 barafungwa mu 2009 bararekurwa ariko ntifatwa icyemezo cyo koherezwa mu Rwanda.
Nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, Umushinjacyaha Gemma Lindfield yavuze ko amategeko agenga inkiko mu Rwanda, kuva 2009 aziha ububasha bwo gukurikirana imanza z’aboherezwa mu Rwanda, kuko buri ku rwego mpuzamahanga.
Lindfield yongeraho umutekano w’abatangabuhamya ucunzwe byatumye inkiko zo mu bihugu nka Norvege, Suwedi, na Canada zitazuyaza kohereza abafashwe bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Agira ati “Iri terambere rigaragaza impinduka ku muryango n’ubutabera mpuzamahanga.”
Iyoherezwa ry’abo bagabo rikaba rizafatwaho umwanzuro muri uku kwezi tariki ya 27.
Bajinya, Nteziryayo na Munyaneza bari basabiwe gufungurwa by’agateganyo, ariko icyo cyemezo giterwa utwatsi n’umucamanza Emma Arbuthnot kubera ko yagaragaje impungenge z’uko bashobora gutoroka.
Agira ati "Ibyo bashinjwa birakomeye cyane. Ntibyoroshye kumva ukuntu biremereye cyane. » yongeraho ko bakwiye no gutekereza ko igihano bahabwa cyaba kiri hagati y’imyaka 25 na 35 y’igifungo.
U Rwanda n’u Bwongereza nta masezerano ibihugu byombi bifitanye yo kohererezanya imfungwa ariko ku itariki ya 8 Werurwe 2013 bagiranye amasezerano yo kohererezanya abo batanu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO