Ubwo yatangaga ikiganiro muri Las Vegas kuri uyu wa Gatatu, ku bikoresho n’ikoranabuhanga riteye imbere bagiye gukoresha, Umuyobozi wa Netflix, ikigo cyerekana ibiganiro by’amashusho mu bihugu binyuranye binyuze kuri internet, Reed Hastings, yavuze ko bagiye kwagurira ibikorwa byabo mu bihugu binyuranye harimo n’u Rwanda.
Abashoramari muri iki kigo banejejwe n’aya makuru, ashobora gutuma imigabane ya Netflix izamukaho 6% ku isoko ry’imari n’imigabane.
Netflix.Inc ifite televiziyo yerekana ibiganiro byo mu bihugu bitandukanye ikorera kuri internet, ikerekana film mbarankuru n’iz’ubundi bwoko, ariko bigasaba kubanza kuba umufatabuguzi, nk’uko urubuga rw’iki kigo rubitangaza.
Hastings yagize ati “Muri iki gihe hari kuvuka uburyo bushya bwa televiziyo zikorera kuri internet. Nidutangira gukoresha ikoranabuhanga riteye imbere, abakiriya ku Isi hose, uvuye Singapore kugera St Petersburg bazashobora kureba ibiganiro na za film bitagoranye."
Ibi bihugu 130 byiyongereye kuri 60 byari bisanzwe bigeramo amashusho ya Netflix, gusa u Bushinwa ntiburajya muri ibi bihugu.
Netflix yashinzwe mu mwaka wa 1997 na Scotts Valley i California, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ari naho ifite icyicaro.
Kugeza ubu iki kigo gifite abakiriya basaga miliyoni 70 ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO