00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika bibangamiwe n’amategeko yashyizweho n’abakoloni

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 August 2017 saa 09:37
Yasuwe :

Ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda biracyagendera ku mategeko yashizweho n’ubutegetsi bw’abakoloni, bivuga ko atakabaye agikoreshwa cyane ko yashyizweho hagamijwe gushyira imbere inyungu z’abo kurusha iz’abanyafurika.

Abanyamatege b’ibihugu bya Afurika bavuga ko aya mategeko abibangamiye mu buryo butandukanye ndetse ko bimwe biri gushaka uko byayavugurura bigashyiraho ajyanye n’umuco gakondo wabyo.

Babigarutseho kuri uyu wa 22 Kanama 2017, ubwo i Kigali hawatangizaga inama y’iminsi itatu, igamije gushakira hamwe uburyo abaturage bahabwa ubutabera mu buryo buboroheye.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yavuze ko bikwiye ko hakorwa amavugurura hagashyirwaho amategeko atagendeye ku yashyizzweho n’abakoloni kandi atanga ubutabera nyabwo.

Yagize ati “Koko narabivuze dutangiza umwaka w’ubucamanza ko tugifite amategeko ya cyera yo mu gihe cy’abakoloni kandi ko atubangamiye, ko twakabaye uko dutera imbere mu bindi twagateye n’imbere mu kuvugurura amategeko yacu aya gikoloni akava muri sisiteme yecu, tugakoresha anogeye abanyarwanda kandi atanga ubutabera.”

Yakomeje avuga ko atari u Rwanda gusa n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika bigifite amategeko yashyizweho mu myaka ya 1800, ati “Sitwe twenyine, bagenzi banjye bo muri Sierra Leone bahoze bambwira ko nabo bagifite amategeko yo mu 1800 n’ibindi ko bari kugerageza kuyavugurura ngo bakore ayabo ajyanye n’igihe kandi ajyanye n’umuco nyafurika.”

Yongeye ati “Twagejeje ikibazo kuri Guverinoma ariko ngirango u Rwanda rurihuta cyane mu bintu byinshi, hari amategeko menshi agomba kuvugururwa, hari mashya agomba kujyaho kugirango akemure ibibazo bishobora kuvuka uko dutera imbere. Hari akazi kenshi kari muri komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko twibwira ko kirimo gutekerezwaho kandi bazashaka uburyo bwo kugikemura. Kandi nziko nabo bumva ko abanyarwanda tudakwiye kuguma kugendera ku mategeko ya Gikoloni yadukandamije.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Sierra Leone, Abdulai Charm, yavuze hari amategeko amwe bagikoresha yashyizweho mu 1860 ko nabo bari gushaka kuyavugurura bagashyiraho ajyanye n’igihe.

Yagize ati “Nko muri Sierra Leone, turacyafite amategeko yashyizweho mu 1860 agikoreshwa. Dukeneye gutera imbere[…]. Natwe dufite komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko iri gushaka gushyiraho amategeko ajyanye n’igihe.”

Yakomeje avuga ko ibihugu bya Afurika bikwiye gutera imbere mu nzego zose binashyiraho amategeko ajyanye n’igihe kandi n’umuco wabyo.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Prof. Sam Rugege yavuze ko ubutabera bwa gakondo bwafasha ibihugu bya Afurika
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Sierra Leone, Abdulai Charm
Abitabiriye inama mu ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages