Ni inkuru zidasanzwe aho u Rwanda rwongeye kwiyunga n’u Bubiligi, Trump ahura na Xi, Papa Leo IV ajya i Paris, Amavubi yongera kubona intsinzi n’izindi.
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubaho
Nyuma y’igihe kigera ku mwaka umwe n’igice u Rwanda rwari rufashe umwanzuro wo guhagarika umubano warwo mu bya dipolomasi n’u Bubiligi, rukanategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48, ku wa 22 Nzeri 2026, ibihugu byombi byafashe icyemezo cyo gusubukura uwo mubano.
Trump yakiriye Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa
Ku mugoroba wo ku wa 23 Nzeri 2026, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakiriye mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping, ku kibuga cy’indege cya Joint Base Andrews muri Leta ya Maryland. Hari hashize imyaka 64 Perezida wa Amerika atakirira umuyobozi w’ikindi gihugu aha hantu.
Papa Leo XIV i Paris
Ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV yageze mu Bufaransa yakirwa na Perezida Macron muri Champs-Élysées. Yamaganye ibikorwa byo gufasha umuntu kwiyambura ubuzima, buzwi nka ‘assisted suicide’ nubwo mu Bufaransa bari baherutse kwemerera abantu kubikora.
Papa Leon XIV kandi yasomye Misa muri Cathédrale Notre-Dame yavuguruwe nyuma yo gufatwa n’inkongi ku mu 2019.
U Buyapani bwibasiwe n’Umwuzure
Ku wa 21-22 Nzeri 2026, ibice bitandukanye by’u Buyapani byaguyemo imvura nyinshi yabarirwaga muri milimetero 300, imigezi iruzura amazi arengera imitungo y’abantu by’umwihariko mu gace ka Sakura mu Ntara ya Chiba.
U Burusiya ntibuha Ukraine agahenge
Nyuma y’imyaka irenga ine u Burusiya butangije ibitero kuri Ukraine, ntiburahwema kumisha ibisasu biremereye mu bice bitandukanye by’iki gihugu aho muri iki cyumweru ibyarashwe na za drone i Kyev, byakuye benshi mu byabo.
Inkuru y’itandukana rya Vestine na Ouédraogo yakomeje kuganza izindi
Muri iki cyumweru, kimwe n’icyakibanjirije, inkuru y’itandukana rya Ishimwe Vestine wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yakomeje kwiharira imiyoboro myinshi ya YouTube ndetse n’ibindi binyamakuru.
Uyu mugore yagaragaje ibikomere yahuriye na byo mu rushako, umugabo na we akagaragaza agahinda ko kutabasha kubona umwana babyaranye, kugeza ubwo bombi bagannye inkiko basabwa kurenganurwa.
Miss Vanessa yiyongereye ku bandi bibasira abagabo
Benshi ntibigeze borohera Miss Uwase Raissa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015, nyuma y’uko agereranyije abagabo n’inyamanswa agasaba ababyeyi bafite abana b’abakobwa kubigisha kwirinda ’izo nyamaswa’ hifashishijwe imyitozo njyarugamba.
Amavubi yadwinze Liberia, RSSB Tigers ntiyabasha gukora amateka
Mu mukino watangije urugendo rwo guhatanira kuzitabira Igikombe cya Afurika cya 2027, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ‘Amavubi’ yatsinze Liberia y’abakinnyi 10 ibitego 3-1 mu mukino wo mu Itsinda K waberaga muri Stade Amahoro. Uyu mukino wanitabiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ku rundi ruhande, RSSB Tigers yabuze amahirwe yo kuba ikipe ya mbere yo muri Afurika igeze ku mukino wa nyuma wa "FIBA Intercontinental Cup" nyuma yo gutsindwa na NBA G League United yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amanota 114-95. Ni imikino iri kubera mu Bushinwa. Ntiyanabashije kwegukana umwanya wa gatatu kuko yatsinzwe isugiwe mu mukino wo kuwuhatanira na Boca Juniors yo muri Argentine.
Man City mu bibazo uruhuri
Manchester City ntiyorohewe kuko kera kabaye, hagiye hanze amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru The Athletic wa 25 Nzeri 2026, aho cyatangaje ko iyi kipe yaba yarahamwe n’ibyaha 114 mu 115 yari ikurikiranyweho.
Ni ibintu bishobora kuyiviramo ibihano bikakaye birimo kwamburwa ibikombe no gusubizwa mu byiciro byo hasi. Kugeza ubu bamwe mu bakozi ba Man City n’abakinnyi bayikiniye, bari kugaragaza ko batemeranya n’ibyo birego ndetse byitezwe ko izajurira.
Ibyo gushaka kurebera umupira ubuntu, si iby’i Kigali gusa
Abakunzi b’umupira baba bashaka kuwurebera ubuntu ntaho bataba. Aba ni abafana b’i Londres mu Bwongereza biyambaje amagare yabo bayahagararaho maze babasha kwihera ijisho umukino wahuzaga Millwall na West Ham zibarizwa mu Cyiciro cya Kabiri. Ni umukino waberaga muri Stade ya Den iherereye i Londres.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!