00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Bufaransa byasinye amasezerano arimo arebana n’abimukira

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 June 2026 saa 06:24
Yasuwe :

U Rwanda n’u Bufaransa byashyize umukono ku masezerano abiri y’imikoranire arebana n’ubufatanye mu bijyanye n’abimukira ndetse no korohereza abantu bagize imiryango y’abakozi bari mu butumwa bwa Leta bwa buri gihugu kubona akazi mu kindi.

Ambasade y’u Rwanda yatangaje ko muri uwo muhango, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Amb. François Nkulikiyimfura, mu gihe ku ruhande rw’u Bufaransa hari ambasaderi wabwo mu Rwanda, Amb. Aurélie Roussel-Garneau n’Umuyobozi ushinzwe abanyamahanga mu Bufaransa muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Laurent Touvet.

Abo bayobozi bose bashyize umukono kuri ayo masezerano bagaragaje ko afite uruhare rukomeye mu kurushaho gushimangira ubufatanye n’umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Ayo masezerano yashyizweho umukono nyuma y’’uko ku wa 2 Kamena 2026, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, bafunguraga ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwahawe izina rya ‘Les Archives’.

U Rwanda n’u Bufaransa bisanganywe umubano mwiza mu nzego zitandukanye zirimo iterambere, uburezi, ubutabera n’izindi zinyuranye.

Amb. Aurélie Roussel-Garneau na Amb. François Nkulikiyimfura bishimiye imikoranire myiza ikomeje gushyirwamo imbaraga
Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura na mugenzi we w'u Bufaransa mu Rwanda, Amb. Aurélie Roussel-Garneau bashyize umukono ku masezerano
U Rwanda n’u Bufaransa byasinye amasezerano abiri arimo arebana n’abimukira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages