00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Pologne byasinye amasezerano yorohereza imiryango y’abakozi ba za Ambasade kubona imirimo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 July 2026 saa 10:45
Yasuwe :

U Rwanda na Pologne byagiranye amasezerano agamije gufasha imiryango y’abakozi bo muri za Ambasade kubona imirimo no koroherwa gukorera muri ibyo bihugu.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 24 Nyakanga 2026, mu murwa mukuru wa Pologne, Varsovie.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ Ububanyi n’amahanga ya Pologne, Wojciech Zajaczkowski, na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu uri gusoza inshingano ze, Prof Shyaka Anastase, ni bo bashyize umukono ko masezerano y’ibihugu byombi yemerera gukora ibikorwa bibyara inyugu ku bagize imiryango y’aba diplomate n’ abandi bakozi ba za Ambasade z’ ibihugu byombi.

ZajaczKowski ufite Afurika mu nshingano ze, yashimye intambwe imaze guterwa, yerekana ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere basinyanye amasezerano nk’ayo cyo muri Afurika.

Ati “Twishimiye umubano dufitanye n’ u Rwanda n’uburyo ugenda ukura…u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere dusinyanye amasezerano nkaya, ku mugabane wa Afrurika".

Amb Prof Shyaka, nawe yashimiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Guverinoma ya Pologne, uburyo iha agaciro imibanire myiza n’ubufatanye n’u Rwanda.

Ati "U Rwanda rwishimiye ubufatanye bwiza na Pologne, nk’uko mutubara mu nshuti zanyu z’imena natwe niko tubafata".

Umubano w’u Rwanda na Pologne umaze imyaka isaga 61, ariko imyaka itanu ishize yabaye igice cyihariye mu bufatanye bw’ibihugu byombi.

Bimwe mu byagezweho birimo kuba ibihugu byombi byarashyizeho ambasade zihoraho ndetse na Pologne ikaba yarabaye umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu by’ubukungu.

Ibihugu byombi kandi bifitanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye zigamije iterambere ry’abaturage babyo.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y' Ububanyi n amahanga ya Pologne, Wojciech Zajaczkowski, na Ambasaderi w' u Rwanda muri icyo gihugu, Prof Anastase Shyaka bashyira umukono ku masezerano
U Rwanda na Pologne byasinye amasezerano yorohereza imiryango y’abakozi ba za Ambasade kubona imirimo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages