00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na RDC byaganiriye ku gucyura impunzi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 June 2026 saa 09:51
Yasuwe :

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byaganiriye ku gucyura impunzi ziri muri ibyo bihugu zifuza gutaha.
Ni ibiganiro byabereye i Addis Ababa muri Ethiopie aho itsinda ry’abahagarariye u Rwanda riyobowe n’Umunyamabanga wa Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Ngoga Aristarque.
Uretse u Rwanda na RDC, muri ibyo biganiro Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR naryo ryari rihagarariwe.
Ni ibiganiro byatangiye ku wa 20-21 Kamena 2026. (…)

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byaganiriye ku gucyura impunzi ziri muri ibyo bihugu zifuza gutaha.

Ni ibiganiro byabereye i Addis Ababa muri Ethiopie aho itsinda ry’abahagarariye u Rwanda riyobowe n’Umunyamabanga wa Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Ngoga Aristarque.

Uretse u Rwanda na RDC, muri ibyo biganiro Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR naryo ryari rihagarariwe.

Ni ibiganiro byatangiye ku wa 20-21 Kamena 2026.

Biteganyijwe ko nyuma y’ibyo biganiro biri tekinike, hazakurikiraho inama z’abaminisitiri zigamije kwiga ku buryo ibihugu byombi byacyura impunzi.

Iyo nama iri ku rwego rwo hejuru iteganyijwe ku wa 22 Kamena 2026.

Muri Nyakanga 2025 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) byemeranyije gufatanya mu bikorwa byo gucyura impunzi z’Abanye-Congo n’Abanyarwanda zibyifuza.

Ni umwanzuro washingiye ku masezerano impande zose zagiranye ku wa 17 Gashyantare 2010. Hashingiwe kandi ku masezerano y’amahoro ya Washington u Rwanda rwagiranye na RDC ku wa 27 Kamena 2025 n’amahame ya Doha, RDC n’ihuriro AFC/M23 byagiranye ku wa 19 Nyakanga 2025.

Mu masezerano ya Washington n’amahame ya Doha, impande zose zumvikanye ko zizafasha impunzi ndetse n’abahungiye imbere muri RDC gutaha ku bushake, mu buryo butekanye kandi buzihesha agaciro.

Impande zose zemeranyije kunoza uburyo bwo kumenyesha impunzi ndetse n’abaturage bazaturana na zo gahunda yo kuzicyura, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, hagamijwe kurema icyizere ndetse no gukorera mu mucyo.

Abaterankunga, inzego mpuzamahanga z’imari ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere bishyigikiye gahunda yo gucyura impunzi ku bushake, kuzisubiza mu buzima busanzwe no kuzifasha kwiyubaka bizajya biganirizwa kugira ngo izi gahunda zigende neza.

Kugira ngo impunzi zitaha zisange mu baturage, u Rwanda, RDC na HCR byemeranyije ko zikwiye guhabwa inzu zo kubamo, gufashwa kwiga, gufashwa mu mibereho, ubuvuzi, kubarurwa, ndetse zigafashwa muri gahunda z’ibihugu zijyanye n’iterambere.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 136 zirimo izo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hafi ibihumbi 100.

Inkambi ya Mahama ni imwe mu zicumbikiye impunzi nyinshi
Itsinda ry’abahagarariye u Rwanda riyobowe n’Umunyamabanga wa Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Ngoga Aristarque
U Rwanda na RDC byaganiriye ku gucyura impunzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages