Ahagana saa yine za mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki 4 Gicurasi 2020 nibwo ikivunge cy’abanya-Tanzania, biganjemo abatwara amakamyo n’ababafasha, biraye mu bashoferi b’abanyarwanda bari baparitse ahitwa Benako, barabirukana ngo basubire iwabo ndetse bafunga n’umuhanda ku buryo abajyaga Dar es Salaam bose basubiye inyuma.
Umwe mu bashoferi wari uvanye imizigo i Dar es Salaam, yabwiye IGIHE ko imvano y’iyo myigaragambyo ari uko u Rwanda rwateguye uburyo abashoferi b’amakamyo baturuka hanze bajya bagarukira ku mupaka ntibagere mu gihugu, imodoka zabo zigatwarwa n’abandi bakazigeza aho zipakururira.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Tharcisse Mpunga yavuze ko uwo ari umwanzuro wiyongera mu zindi ngamba zo kurinda ikwirakwira rya Coronavirus kandi ubwikorezi ntibuhagarare. Ni nyuma y’uko ubwandu bushya bwari buri kugaragara bwiganje muri abo bashoferi n’ababaherekeje.
At “Ibyo rero byatumye duhindura uburyo dukemura ikibazo cya Covid-19 ku mupaka, hashyirwaho ingamba z’ukuntu twakumira ariko n’ibintu bikomeza kwinjira. Ibyo rero ntabwo byashimishije abashoferi bamwe cyane cyane abo mu bihugu duturanye nka Tanzania, ngira ngo nicyo cyatumye habaho iyo myigaragambyo.”
Dr. Tharcisse Mpunga yavuze ko ibiganiro byatangiye hagati y’inzego z’ubucuruzi, iz’abikorera na za Minisiteri zibifite mu nshingano kugira ngo ikibazo gikemuke.
Ati “Abashinzwe ubwikorezi bari gukorana na Minisiteri zindi zo mu bihugu bituranyi kugira ngo baganire kuri icyo kibazo kuko ingamba dushyizeho ni ingamba zo gukumira abantu kwandura haba ku banyarwanda no ku banyamahanga baza mu Rwanda. Ntabwo ari izibuza ubucuruzi kuko burakomeza kandi bukagenda.”
Imyigaragambyo yabaye mu gihe ikibazo cyahawe igisubizo cy’uko mu Rwanda haguma abashoferi ba Tanzania bazajya bakira amakamyo ya bagenzi babo bakayageza aho imizigo igiye. Bari bagaragaje ko babangamiwe no guha abandi bashoferi imodoka batamenyereye no gupakururira mu nzira.
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba usaba buri gihugu kinyamuryango gushyiraho ingamba zishoboka zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus ariko ubucuruzi bugakomeza.





Ibitekerezo 0