Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga ya Zimbabwe, yatangaje ko iyo komisiyo ari ikimenyetso cy’uko umubano w’u Rwanda na Zimbabwe umaze gushinga imizi kandi ibihugu byombi bikaba bisangiye intumbero yo kugeza iterambere ryabyo ku rundi rwego.
Umuvugizi w’iyi Mnisiteri, Livit Mugejo yavuze ko “mu myaka itanu ishize, ibihugu byombi byateye intambwe ishimishije mu gushimangira umubano mu by’ubukungu na politiki. Iyi nama y'iyi komisiyo ihurirweho ikaba igamije kurushaho kunoza ubufatanye mu nzego z’iterambere.”
Muri iyi nama igiye kuza, u Rwanda na Zimbawe bizibanda ku kunoza ubutwererane mu nzego zirimo ubuzima, imiturire, iterambere mu bya siyansi n’ikoranabunga, iterambere ry’ibikorwa by’abagore n’abana.
Izo nzego zizaza ziyongera ku zisanzwe mu mikoranire y’ibihugu byombi zirimo ubuhinzi, guhererekanya abakozi n'inzobere, ikoranabuhanga, ibidukikije n’uburerarugendo.
Ibihugu byombi bishaka kunoza urwego rw’ububanyi n’amahanga mu buryo buteza imbere ubukungu.
Biteganyijwe ko intumwa z’u Rwanda zizaba ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta rikazaba ririmo n’abandi baminisitiri muri guverinoma hamwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu.
Inama ya mbere yabaye mu 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga yasize hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Hari ubufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere ku ruhande rw’u Rwanda na ZimTrade, ibijyanye n’itangazamakuru, inzego zishinzwe amagereza n’ibindi.
Mu mperz z'umwaka ushize ni bwo u Rwanda rwakiriye abarimu barenga 150 bavuye muri Zimbabwe binyuze mu masezerano yo guhererekanya abakozi ibihugu byombi byagiranye.
U Rwanda rwemeranyijwe na Zimbabwe ko ruzakira abarimu 477 baturutse muri iki gihugu bazigisha mu byiciro birimo icy’uburezi bw’ibanze, imyuga n’ubumenyingiro ku rwego rw’amashuri yisumbuye, ubumenyingiro mu mashuri makuru ndetse n’icya kaminuza.






Ibitekerezo 0