Ni ubutumwa yatangiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 23 Mutarama 2025, yahuriyemo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, wagiriye uruzinduko rw’akazi muri Turikiya.
Muri uru ruzinduko, hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu itangazamakuru n’itumanaho, iperereza ku mpanuka n’ibibazo by’indege za gisivili, radiyo na televiziyo n’ikoranabuhanga mu gisirikare.
Aya masezerano yiyongereye ku yandi arenga 10 u Rwanda rufitanye na Turikiya, arimo ay’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi, uburezi, korohereza abinjira muri ibi bihugu, guteza imbere umuco, ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Perezida Erdoğan yasobanuye ko kuva u Rwanda rwafungura Ambasade i Ankara mu 2013, na yo igafungura Ambasade i Kigali mu 2014, umubano w’ibi bihugu warushijeho gukomera, ubucuruzi na bwo burakura.
Ati “Ibigo byacu bashoye imari hafi miliyoni 500 z’amadolari muri iki gihugu cy’inshuti, mu gihe agaciro k’ubucuruzi mu ntangiriro z’imyaka ya 2000 kari kuri miliyoni imwe y’amadolari.”
Yagaragaje ko uruzinduko rwa Perezida Kagame i Ankara ari intambwe nshya yo kongerera imbaraga ubufatanye bw’u Rwanda na Turikiya, kugira ngo butange umusaruro wisumbuyeho.
Ati “Dufata uruzinduko rw’uyu munsi nk’intambwe nshya mu kongerera imbaraga ubufatanye bwacu. U Rwanda ni igihugu cya Afurika cy’icyitegererezo kubera politiki yarwo ihamye, amahoro rufite n’iterambere ry’ubukungu ry’intangarugero. Birumvikana, ubuyobozi bufite icyerekezo bw’inshuti yanjye Kagame bwagize uruhare rukomeye muri iri terambere.”
Perezida Erdoğan yasobanuye ko Turikiya yafashe icyemezo cyo kongera imbaraga mu bufatanye n’u Rwanda, bitewe n’umusaruro ukomeje kuboneka.
Ati “Mu ishoramari riturutse mu mahanga ryakorewe mu Rwanda, 13% ni iry’ibigo byo muri Turikiya. Kuba igihugu cyacu kiza mu myanya y’imbere mu bucuruzi buturuka mu mahanga bukorerwa mu Rwanda, biduha icyizere cy’ahazaza heza h’umubano wacu ushingiye ku bukungu.”
Yatangaje ko we na Perezida Kagame bemerenyije ko ibigo byo muri Turikiya bizongera ishoramari bikorera mu Rwanda, birusheho gutanga umusanzu mu iterambere ry’iki gihugu.
Uyu Mukuru w’Igihugu yashimye umusanzu u Rwanda rukomeje gutanga kugira ngo akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari tubone amahoro n’umutekano.
Ati “Dukurikira kandi tunashima umusanzu ukomeye u Rwanda rutanga mu kugarura amahoro n’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba n’akarere k’Ibiyaga Bigari.”
Mu gihe umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utameze neza, Perezida Erdoğan yatangaje ko yizera ko iki kibazo kizakemurwa mu mahoro.
Perezida wa Turikiya yatangaje ko ashyigikiye ibiganiro bya Luanda bihuza u Rwanda na RDC, kandi ko igihugu cyabo cyiteguye gutanga ubufasha bwose buri ruhande rukeneye kugira ngo rukemure iki kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!