U Rwanda rwasabye abarimu baturutse muri Zimbabwe umwaka ushize mu nama yiga ku buhahirane n’ishoramari hagati ya Zimbabwe n’u Rwanda muri Nzeri 2021.
Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye mu bijyanye n’ibikorwaremezo birimo amashuri ari ingenzi ariko hakenewe n’abarimu beza.
Ati “Ndakeka ko Zimbabwe yanaduha abarimu beza, rero nabyo mubikoreho nk’ibyihutirwa. Umubare wose mwabona w’abarimu beza twe turiteguye kuko turabakeneye cyane.”
Inama nk’iyi yongeye guhuza impande zombi aho mu itsinda ry’abaturutse mu Rwanda harimo Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Niyonkuru Zéphanie; Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Beata n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson n’abikorera.
Nk’uko RDB yabitangaje ibinyujije kuri Twitter, agaruka ku by’amasezerano y’imikoranire u Rwanda na Zimbabwe byashyizeho umukono mu byo guhererekanya abakozi mu rwego rw’uburezi, Dr Mbarushimana yavuze ko hakenewe abarimu 477 bavuye muri Zimbabwe bazigisha mu burezi bw’ibanze, muri za IPRC na Kaminuza aho bazaba bigisha amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga.
Zimbabwe iri mu bihugu bifite urwego rw’uburezi rwiyubatse uhereye mu myaka ya 1980 kugeza uyu munsi aho ifite umwihariko mu bijyanye n’imibare na Siyansi.
Raporo ya Global Information Technology mu 2016, yagaragaje ko mu bijyanye n’ireme ry’uburezi by’umwihariko mu mibare na siyansi, Zimbabwe iza ku mwanya wa Kane muri Afurika.
Umunyamabanga muri Minisiteri ishinzwe amashuri makuru, guhanga udushya, Siyansi n’Ikoranabuhanga, Prof. Fanuel Tagwira, yasobanuye ko urwego rw’uburezi muri Zimbabwe rwateye imbere binyuze mu gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘Education 5.0’.
‘Education 5-0’, ni uburezi bwubakiye ku nkingi ishanu ari zo kwigisha, gukora ubushakashatsi, gukemura ibibazo by’abaturage, guhanga udushya no guteza imbere urwego rw’inganda.
Bufite inkomoko mu mitekerereze yimakaza umuco wo gutanga amasomo hitawe ku mutungo kamere igihugu gifite bigahuzwa n’uburyo hashingwa inganda ziwutunganya ukongererwa agaciro ku buryo ujyanwa ku isoko ryo mu mahanga nta wushobora kuwukerensa.
Intumbero nyamukuru ya ‘education 5-0’ ni ukuzana impinduka mu rugendo rw’iterambere rya Zimbabwe, igihugu kigacika ku kugurisha umusaruro udatunganyije neza kuko ari byo bituma gihendwa ahubwo hagashingwa inganda zikomeye, abantu bagashishikarizwa kwihangira umurimo ndetse ubukungu bwa Afurika bukava mu isura yo gukenera byinshi biva hanze ahubwo na wo ugakora byinshi.
Ku bijyanye n’imikoranire n’u Rwanda, Prof. Tagwira, yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe mu ikoranabuhanga bityo ko impande zombi zishobora gufatanya guteza imbere uburezi buzana impinduka no kwigisha amasomo yihariye atuma buba nk’igicuruzwa kireshya abanyeshuri baturutse mu bindi bice by’Isi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!